Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe
Urukiko rw’ikirenga rwo muri Thailand rwafashe icyemezo cyo kweguza minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Poetongtarn Shinawatra, kubera ikiganiro cya telefone yagiranye na Hun Sen, uyobora Sena ya Cambodia, aho ngo yumvikanye amwita “nyirarume” kandi ibihugu byombi byari mu ntambara.
Ku wa gatanu tariki ya 29/08/2025, ni bwo urukiko rw’ikirenga rwafashe icyemezo cyo kweguza uriya minisitiri w’intebe.
Icyemezo cyo kumweguza abacamanza icyenda b’uru rukiko, batandatu bo muri rwo, nibo bemeje ko Poetongtarn yakoze ikosa rikomeye.
Bamushinja guca bugufi no gusuzuguza igisirikare cy’igihugu cye kandi kiri mu ntambara.
Urukiko rwanzuye ko ibikorwa bye byanyuranyije n’amahame yo kwitwara nk’umuyobozi, ndetse amagambo ye yatumye abaturage bibaza niba ibikorwa bye byari bigamije inyungu za Combodia kurusha iza Thailand.
Paetongtarn yemeye umwanzuro w’urukiko ariko avuga ko yashakaga kurengera ubuzima bw’abantu.
Mu minsi mike ishize, ni bwo hatangiye imirwano hagati y’Ingabo za Combandia n’iza Thailand.
Amakuru agaragaza ko iyi mirwano yatangiriye mu gace karimo urusengero rwa Prasat Ta Muen Thom nyuma y’aho abasirikare ba Thailand bakomerekejwe n’ibisasu byatezwe mu butaka bwaho.
Impande zombi zarahanganye bikomeye, ariko ziza kwemezanya guhagarika imirwano bigizwemo uruhare na Leta Zunze ubumwe z’Amerika.