Kubera umuhanda mu bi muri Kivu y’Amajy’epfo, leta ya Kinshasa yamaganwe.
Ni urubyiruko rwo muri teritware ya Walungu rwazindukiye mu myigaragabyo kuri uyu wa Kane tariki ya 15/08/2024, aho rusaba leta ya Kinshasa gusana umuhanda wa Bukavu-Walungu, nyuma y’uko wari wangiritse bikomeye.
Uru rubyiruko rw’Abanyekongo rwazindukiye mu myigaragabyo, rubarirwa mu bantu amagana, rwazindutse rwamagana ubutegetsi bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nyuma y’uko umuhanda nimero 2(R N 2) wari utakiri nyabagendwa kubera wangiritse cyane.
Amakuru akomeza avuga ko aba bazindukiye mu myigaragabyo, baje bitwaje impapuro zirimo ubutumwa bugenewe abategetsi ahanini abagize intara ya Kivu y’Amajy’epfo ndetse n’abo hejuru mu butegetsi bwa leta y’iki gihugu, buvuga ko basaba leta yabo ku bakorera umuhanda kandi ko yahita iwukora vuba vuba.
Amafoto yaba bari mu myigaragabyo yashizwe hanze, agaragaza uru rubyiruko rwashize amabuye menshi muri uyu muhanda nimero 2 aho ndetse imodoka zose ubona zahagaritswe, ntayitambuka ariva Walungu cyangwa ahandi. Uy’umuhanda ukaba uhuza teritware ya Walungu n’ibindi bice byo muri Kivu y’Amajy’epfo, harimo kandi kuhuza iyi teritwari na Bukavu, ahazwi nk’umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’Epfo.
Ntagihe kizwi, kigaragaza igihe uyu muhanda waba warangirikiye, kimweho gusa, abari mu myigaragabyo bavugaga ko bagize igihe barushye kubera umuhanda mubi.
Si uyu muhanda wonyine wangiritse muri Kivu y’Amajy’epfo, kuko n’indi niko imeze ahanini muri teritware ya Uvira, Fizi na Mwenge ndetse na Kalehe. Usibye ko muri Uvira leta imaze igihe kingana n’ibyumweru bitatu irimo gusanura no kubaka imihanda yari imaze kwangirika bikomeje.
MCN.