Ubuyobozi bw’u Mujyi wa Goma, uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bwa bujije Abayisilamu gukorera igisibo cya Ramazani mu ruhame ku mpamvu z’u mutekano muke.
N’ibikubiye mu itangazo rya shizwe hanze n’umuyobozi mukuru w’u Mujyi wa Goma (maire de la ville), Kapend Kamand Faustin.
Itangazo rigufi rya Meya w’u Mujyi wa Goma, ritangira rivuga ko komiseri mukuru Kapend Kamand Faustin, amenyesha ubuyobozi bw’idini ry’Abayisilamu i Goma kudakorera igisubizo cya Ramazani mu ruhame kubera ibibazo by’u mutekano.”
Rivuga kandi ko “kubera umutekano muke Abayisilamu nti mwemerewe gukorera isengesho rya Ramazani kuri stade hubwo bibere mu musigiti gusa.”
Itangazo rikomeza rivuga riti: “Guverinoma irashaka ko Abayisilamu mujya mu misigiti.”
Iri tangazo risoza rivuga ko “ubuyobozi bw’u Mujyi wa Goma bwifurije ab’Ayisilamu bose umunsi mukuru wa idili fitili.”
Mu mpera z’u mwaka ushize, abakirisitu babujijwe gusengera ku misozi no mu marango, ba bwibwa ko kubera umutekano bemerewe gusengera mu nsegero gusa, naho bagasenga igihe c’isaha zakare.
Ibyo bibaye mu gihe M23 imaze kwigarurira ibice byinshi byo muri teritware ya Masisi, Rutshuru na Nyiragongo.
Tubibutsa ko Ramazani y’Abayisilamu iri bube kuri uyu munsi, tariki ya 10/04/2024.
MCN.