Kugeza ubu ingabo za M23 zirwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, ziracagenzura Groupement ya Kibumba na Buhumba, byo muri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Mugihe Ingabo za EACRF, zo mu Gihugu ca Republika ya Kenya zo zikaba ziri kuri Trois entenne, homuri Groupement ya Buhumba, teritware ya Nyiragongo.
Mu mirwano ikomeye yabaye kuri uyu mugoroba wo k’uwa Gatandatu, tariki 28/10/2023, ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo ( FARDC, FDLR, Wagner, Wazalendo n’imbonerakure z’u Burundi), bakoresheje indege zikomeye mukurasa M23. Minembwe Capital News, yabwiwe ko ziriya Ngabo za leta ya Kinshasa, zifashishije Indege z’intambara zo m’ubwoko bwa SUKHOÏ-25, barasa ingabo za M23 muduce duherereye muri Parike ya Virunga nahandi hatuwe n’a baturage nkomuri Kanyamahoro no munkengero zayo.
Gusa amakuru yizewe twahawe n’abaturiye ibyo bice, nuko M23 bavuye mugace gusa ka Kanyabuki na Mushushwe, uduce duherereye mubilometre bike n’u Mujyi wa Goma.
Ibindi bice byose M23 biracari mu maboko ya M23, nka Teritware ya Rutsuru yose, Kitshanga, Kiwanja nahandi nka Kalengela, Rubare, Kiwanja ndetse n’ibindi bice byinshi byomuri teritware ya Masisi.
By Bruce Bahanda.
Drc nireke kwinangira!