Umuhanda wa Lusenda kuruyu mugoroba habaye impanuka ihitana umuntu umwe abandi babiri barakomereka.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 17.06.2023, saa 8:17pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umuntu umwe niwe wapfuye, abandi babiri barakomereka bikabije mu mpanuka yabaye kuruyu mugoroba wokuwagatandatu. Ni impanuka yabereye ku kiraro cy’umugezi uhuza Lusenda n’umuhana wa Lulinda muri Secteur ya Tanganika homuri teritware ya Fizi muntara ya Kivu yamajy’Epfo, mugihugu cya Republika ya Demokarasi ya Congo.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko impanuka yabaye ariya Moto. Nkuko ayamakuru akomeza avuga nuko Umumotari yavaga mu Lusenda yerekeza i Baraka, akaba yaratwaye abakiriya babiri. Ubwo bageraga ku kiraro cya Lusenda, ashaka kwambuka ikiraro nibwo imoto yahise ibiranduka ahita agwa muruzi umwe ahita ahasiga ubuzima abandi bararokoka ariko barakomereka bikabije nkuko byavuzwe.
Abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro byo kwa Nundu, kugira ngo babashe kwitabwaho.
Umwe mubaturage baturiye aka gace ka Lusenda yabwiye itangaza makuru ryomuri ako gace ko ibyabaye byabaye ahagana mumasaha yumugoroba kumasaha ya sakenda zigicamunsi, kumasaha ya Congo Kinshasa.
Ati: “Twabonye impanuka hano, nimpanuka y’ipikipiki. Motari yavaga Lusenda yerekeza i Baraka, bageze ku kiraro cy’umugezi uhuza Lusenda muri Secteur ya Balala y’Amajyaruguru n’uwa Lulinda mu Basimunyaka y’Amajyaruguru. Umumotari igihe yashaka ga kwambuka, yahise ata umurongo agwa mumugezi nabo yaratwaye, arinabwo umwe yahise aryamira ukuboko kwa bagabo murako kanya.”