
Umunsi ugira Kabiri hari agahenge kamahoro M’uburasirazuba bwa Republika ya Demokarasi ya Congo.
N’inyuma y’imirwano ikaze yarimaze iminsi itandatu(6), ibera mubice byo muri Groupemant ya Kibumba, iherereye mu Majy’Aruguru yo muri teritware ya Nyiragongo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mugihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Iriya mirwano yahuzaga Inyeshamba zo mu mutwe wa M23 n’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo.
Kibumba na Buhumba n’ibindi bice biri munkengero z’u Mujyi wa Goma, n’ibyo byaribimaze iyominsi itandatu biberamo urwo rugamba.
Amasoko yacu Minembwe Capital News, dukesha iy’inkuru aduhamiriza ko kuri uyu wa Gatatu, tariki 01/11/2023, biriya bice byose byiriwe ntahantu havuze isasu k’umpande zombi ndetse ko n’uyu munsi, tariki 02/11/2023, ko ntahantu higeze habera imirwano.
Gusa impande zose zikomeje kurebana ayingwe, nimugihe uriya mutwe wa M23 ukomeje kugenzura uduce twose twa Groupement ya Kibumba na Buhumba, byomuri teritware ya Nyiragongo.
By Bruce Bahanda.