Kunanirwa kw’Imishyikirano, Gukomeza Imirwano n’Ingaruka Zabyo ku Mutekano w’Akarere-Isesengura
Kunanirwa kw’imishyikirano n’abahuza mpuzamahanga, hamwe no gukomeza kwiyongera kw’imirwano mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bikomeje guteza impungenge zikomeye ku mutekano w’abasivili no ku hazaza h’umutekano w’akarere k’Ibiyaga Bigari.
Inyandiko n’ibimenyetso bitandukanye byagiye bitangazwa n’impande zirebwa n’iyi ntambara bigaragaza ko Leta ya RDC yagombaga kuba yarafatiwe ibihano bikomeye n’umuryango mpuzamahanga. Haravugwa ubufatanye bugaragara n’umutwe wa FDLR, gukoresha imvugo zibiba urwango hagamijwe gushimangira ibikorwa bya gisirikare, ndetse no kwifashisha abacanshuro b’abanyamahanga mu bikorwa by’intambara.
Ibi bikorwa, iyo byemejwe, byaba bihabanye n’amahame y’ingenzi agenga amategeko mpuzamahanga arengera abasivili mu bihe by’intambara, ndetse n’imyanzuro itandukanye y’Umuryango w’Abibumbye. Kudafata ingamba cyangwa kwihanganira ibi bikorwa byitirirwa Kinshasa bishobora gusobanurwa nk’intege nke mu gushyira mu bikorwa amahame agamije kurinda abasivili no gukumira intambara irambye.
Abahuza bo ku mugabane wa Afurika, abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’abo muri Qatar bamaze amezi bashyira imbaraga mu gushaka uko imirwano yahagarara mu Burasirazuba bwa RDC. Tariki ya 18/02/2026, habayeho amasezerano y’agahenge yabereye ku buhuza bwa Angola, agamije guhagarika imirwano no gushyiraho inzira z’ubutabazi ku basivili.
Aya masezerano yari agamije kubaka icyizere hagati y’impande zihanganye no gutanga umusingi w’ibiganiro bya dipolomasi n’ubutabazi. Icyakora, hashize iminsi ibarirwa ku ntoki gusa, hagaragara ibikorwa binyuranyije n’agahenge.
Tariki ya 24/02/2026, hifashishijwe indege zitagira abapilote (drones) mu gitero cyagabwe ku birindiro bya AFC/M23 i Rubaya, cyahitanye umuvugizi wa gisirikare w’uyu mutwe, Col. Willy Ngoma. Ibi byabaye mu gihe agahenge kari kakiri kubahirizwa, bikaba byaratumye icyizere ku masezerano kigabanuka cyane ndetse bikabangamira imbaraga za dipolomasi zari zashyizweho n’abahuza mpuzamahanga.
Intumwa ya Amerika, Massad Boulos, wari umaze iminsi asaba ko agahenge kubahirizwa ndetse akanaburira impande zose ko abazagahonyora bazafatirwa ibihano, ntiyigeze atangaza ijambo rikomeye kuri ibi byabaye, ibintu byateje kwibaza ku ruhare rw’abahuza no ku bushake bwo gushyira mu bikorwa ibyo bemeranyijeho.
Ku rugamba, ingamba za Kinshasa zivugwaho gushingira ku rujijo rutuma habaho ubudahangarwa. Ingabo za Leta (FARDC) zikomeje gukorana n’imitwe yitwaje intwaro izwi nka Wazalendo, ivugwa ko ishyizwe mu buyobozi bwa Minisiteri y’Ingabo ya RDC kandi igahabwa amabwiriza n’abasirikare bakuru barimo Mayanga na Padiri.
Nubwo iyi mitwe itangaza ku mugaragaro ko yageze ku ntsinzi zitandukanye ku rugamba, harimo n’ibikorwa byibasira abaturage Babanyamulenge, amakuru aturuka ku babikurikiranira hafi agaragaza ko hari imikoranire ihamye hagati ya Wazalendo, FARDC, ingabo z’u Burundi n’abarwanyi ba FDLR, ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga babafasha mu gukoresha drones. Hari kandi n’ingabo za Angola ziherutse kwinjira muri ubu bufatanye.
Iyi mikoranire ivugwa ko ituma Leta igaragara nk’uwungukira ku ntsinzi za gisirikare, ariko ikirinda kuryozwa mu buryo bwa politiki n’amategeko ku byaha bishobora kuba bikorwa mu izina ryayo. Ibi bikomeza guteza icyuho mu cyizere cyari gikenewe mu biganiro bya dipolomasi.
Imirwano ikomeje guhuza FARDC, imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR, ingabo za Angola, ingabo z’u Burundi n’abacanshuro b’abanyamahanga, ikomeje guhitana abasivili n’abasirikare. Kwicwa kwa Col. Willy Ngoma bishobora gukurura ibikorwa byo kwihorera no kongera ubukana bw’imirwano.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zagize uruhare mu masezerano yabereye i Washington, ziri guhura n’imbogamizi mu gushyira mu bikorwa ibyo ziyemeje, cyane ko iyi ntambara ishingiye ku bibazo by’umutekano, ubukungu n’inyungu za politiki z’akarere n’iza mpuzamahanga. By’umwihariko, inyungu zifitanye isano n’amabuye y’agaciro akenerwa cyane ku isi zongera gukaza ihangana, bigatuma u Burasirazuba bwa RDC bushobora gukomeza kuba isibaniro ry’intambara nubwo haba hari amasezerano y’agahenge.
Ihuriro ry’ingamba za gisirikare zidasobanutse neza, kutabaho kw’ibihano bifatika ku bahonyora amasezerano, no gukomeza gukwirakwiza imvugo zibiba urwango, byerekana icyuho gikomeye mu miyoborere y’umutekano ku rwego rw’akarere n’isi.
Ibi bigaragaza ko, nubwo habaho abahuza n’amasezerano menshi, gushyira imbere ubutegetsi bw’amategeko n’indangagaciro z’ubumuntu bikomeje kugongwa n’inyungu za politiki n’ubukungu. Mu gihe nta ngamba zihamye zifatwa, amahoro arambye mu Burasirazuba bwa RDC aracyari kure, naho abasivili bakomeza kuba igitambo cy’ihangana ridafite iherezo.





