Kuri iyi tariki niyo umusirikare wari uzwiho ubutwari bukomeye, Maj Kagigi yatabarukiyeho.
Imyaka icumi n’itanu irashyize major Robert Kagigi wari uzwiho ubutwari bukomeye mu basirikare ba Banyamulenge no mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo muri rusange y’itabye Imana.
Hari ku Cyumweru tariki ya 11/10/2009, nibwo major Kagigi yishwe arashwe, ubwo yari aturutse mu duce yakoreragamo two muri teritware ya Walungu yerekeje i Bukavu ni mu gihe yari yahamagawe na Gen Pacifique Masunzu wari uyoboye intara ya Kivu y’Amajy’epfo muri icyo gihe ku rwego rwa gisirikare. Kugeza ubu nta butabera burakorwa ngo abakoze ayo mabi babihanirwe.
Nyuma yiraswa rya Major Kagigi, uwo munsi umwijima wacuze mu bwoko bw’Abanyamulenge ndetse no mu gihugu hose, ahanini kubari bazi ubutwari bwe.
Igitangaje yishwe mu gihe intara ya Kivu y’Amajy’epfo yari itekanye, imitwe y’itwaje imbunda yari icecyetse idaheruka kudurumbanya akarere mu kugaba ibitero.
Intwari ku rugamba ziraberwa mu gihe ziharanira kurinda ubusugire bw’igihugu no kubungabunga amahoro n’umutekano mu gihugu cyabo.
Major Kagigi azwiho kuba yarakoze neza mu gihe cye, yarangwaga n’ishyaka n’ubutwari ku rugamba. Ari mu basirikare ba Banyamulenge barwaniriye benewabo n’Abanyekongo bose, kuko yarwanyije Maï Maï ku Ndondo ho muri Grupema ya Bijombo teritware ya Uvira, agarura amahoro muri aka gace mu gihe kari karayogojwe n’intambara z’urudaca.
Tumwe mu duce yagaruyemo amahoro two ku Ndondo ya Bijombo ahagana mu mwaka w’ 1999 nanyuma yaho, hari Magunda, Gihamba no mu bindi bice byo muri Localité ya Kajembwe.
Yagaruye amahoro kandi no mu bindi bice by’i Mulenge nka hitwa Mibunda, Minembwe ndetse kandi yarwanye n’intambara zo mu mishasha, Uvira, mu Kibaya Cya Rusizi, Baraka n’ahandi.
Kagigi yinjiye igisirikare ahagana mu mwaka w’ 1994, akaba yari njiriye mu gihugu cy’u Rwanda. Ubwo Inkotanyi zatabaraga Abanyekongo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda mu 1996 nawe yarimo.
Minembwe Capital News yanamenye ko Kagigi yavutse mu mwaka w’ 1972. Se umubyara yitwa Rutonesha Thomas, nyina akitwa Reneya.
Uyu musirikare yasize abana 5, abahungu bane n’umukobwa umwe. Ababyeyi be bahoze batuye mu Gatanga ho ku Ndondo ya Bijombo ari naho major Kagigi yaboneye izuba. Kuri ubu aka gace kabaye amatongo kubera intambara zikunze kwibasira ubwoko bw’Abanyamulenge, izo bashorwaho na Maï Maï ku bufasha bw’ingabo za RDC.
MCN.