
Kurubuga rwa Twitter Abanyarwanda bohirya nohino kw’Isi bibasiye Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kubera ubutumwa bwe kub’Anyarwanda mu gihe binjiye mukwibuka ku nshuro ya 29 Genoside yakorewe Abatutsi mumwaka wa 1994.
Mu gihe Igihugu c’Urwanda rwinjiye mucyumweru cy’icyunamo kunshuro ya 29, umunyamabanga w’igihugu ca America bwana Blinken, yatanze ubutumwa bugira buti: “USA yifatanyije n’u Rwanda mu Kwibuka kunshuro ya 29, yibuka Abatutsi bazize Genoside. Twunamira n’abandi bishwe kubera kwitandukanya na Leta ya Genoside. Twiyemeze gukumira Genoside kugira ngo itazasubira.”
Abamwibasiye basabaga ko umunyamabanga w’igihugu ca America bwana Blinken ko yakoresheje ijambo rifite ubusobanuro butandukanye nibyemejwe n’Umuryango w’Abibumbye, rivuga ko “Genoside yakorewe Abatutsi mumwaka wa 1994”, Blinken we yakoresheje “Genoside yakorewe ab’Atutsi yongeraho nindi ngoyakorewe Abitandukanije n’a leta yariho icogihe”, mugihe barimo kwibasira Bwana Blinken, abenshi bagaruye ubutumwa Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Vincent Biruta, yageneye ibihugu bidakoresha ijambo ribigenewe mu mwaka wa 2021.
Ubu butumwa bwa Vincent Biruta bwo kwitariki ya 07.04.2021 buragira buti: “Turashimira abafatanyabikorwa n’inshuti zikomeje kutwoherereza ubutumwa bwo kwifatanya natwe mu gihe twibuka ku nshuro ya 27 Genoside yakorewe Abatutsi mumwaka wa 1994. Abagorwa no gukoresha ijambo ribigenewe ‘Genoside yakorewe Abatutsi’, ni byiza ko batatwoherereza ubutumwa uyu munsi. Nta kibazo turagira nk’uko bisanzwe.”
Gusa kandi bavuze ko ibi atari bisha ku banyapolitiki b’Abanyamerika kuko uwigeze kuba Ambasaderi wa America mu Rwanda mumwaka wa 2021, ariwe Peter Vrooman na we yigeze kwibasirwa kubera ko mu gihe cy’icyumweru cy’icyunamo, na we atakoresheje ijambo ‘Genoside yakorewe Abatutsi’. ahubwo yongeyeho ko Genoside yakorewe abatavuga rumwe n’a leta ya Jevenari Habyarimana.
Naho kuri Blinken, byavuzwe ko na tariki ya 11.05. 2022 yaribasiwe ubwo atakoreshaga ijambo riboneye nyuma yo gusura urwibutso rwa Genoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali. Ijambo yakosheje yavuze ko ari “Urugomo rwa Genoside’” murubu butumwa yatanze ico gihe nibyo byasembuye Abanyarwanda, baramwamagana.





Biratangaje cyane kubona ONU yaremeje Génocide yankoreye abatutsi ariko igihugu cyigihangange nka USA bagatangira kugoreka inyito yabugenewe atarukubera kunanirwa ahubwo arugushaka kuzamura umwuka mubi mubanyarwanda Nubundi génocide nibo bayiteguye kuva kera. Ariko abanyarwanda barasobanukiwe bazukuri kd bihitiyemo uko bazabaho.