Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 29/03/2024, igisasu cyahitanye abasirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu bice byo muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bw’icyo gihugu.
Ahagana isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, n’ibwo igisasu cyaturikiye mu birindiro by’ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Ay’amakuru avuga ko icyo gisasu ari cyo m’ubwoko bwa “Grenade,” ki kimara guturika cyahise gihitana abantu babiri, undi umwe arakomereka bikabije.
Muri abo bapfuye harimo Umzalendo ndetse n’undi wo mu ngabo z’amahanga zizwiho gufasha igisirikare cy’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ku rwanya M23, mu gihe uwakomeretse bikabije ari umusirikare wa FARDC.
Amakuru akomeza avuga ko icyo gisasu cyarashwe mu buryo bw’impanuka kuko cyaturikijwe n’umwe mu basirikare bari aho i Mubambiro, mu birindiro by’ingabo zapfuyemo Umzalendo.
Icyo gisasu gihitanye abasirikare mu gihe kuri uyu wa Gatanu, hari hiriwe ituze mu bice byo muri teritware ya Masisi, nyuma y’urugamba rukomeye rwari rwabereye i Bwerimana no ku dusozi twu namiye Centre ya Sake, kuri uyu wa Kane, w’ejo hashize.
Iyo mirwano bivugwa ko yasize M23 yongeye gufata ibindi bice byo muri teritware ya Masisi.
MCN.