Kuri uyu wa Kane, tariki 30/11/2023, u mutwe wa M23 washize hanze itangazo rimenyesha akarere n’imiryango mpuza Mahanga, ubwicanyi bukomeje gukorerwa abasivile i Masisi, mu Burasirazuba bwa RDC, bukozwe n’ihuriro ry’ingabo z’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demokorasi ya Congo, harimo FDLR, Wagner, FDNB na Wazalendo.
Ir’itangazo ryashizweho u mukono n’u muvugizi w’u mutwe wa M23, mu byapolitike bwana Lawrence Kanyuka.
Bagize bati:
“Twamaganye gukomeza gucyecyeka kw’imiryango mpuzamahanga mugihe ubwicanyi bukomeje gukorerwa ubwoko bumwe mu gihugu bukozwe n’ingabo za RDC aho zinakomeza gutera ibisasu ahatuwe n’abaturage benshi muri Kilolirwe no mu nkengero zayo.”
“Nyuma y’ibyo tariki 28/11/2023, ihuriro rya ziriya ngabo za Repubulika ya Demokorasi ya Congo, zagabye igitero kungo zibiri(2), z’Abaturage batuye i Mulimbi, muri Cheferie ya Bwito, teritware ya Rutsuru, zirabasenyera zisiga zinakomerekejemo abantu batanu(5).”
“Ikindi n’uko ziriya Ngabo za Guverinoma ya Kinshasa, zakomeje gukoresha Indege z’intambara, zikarasa mu baturage, ibisasu biremereye bigasiga bikomerekeje, bikica amatungo yabo, bikangiriza harimo n’uko bisenyagura imirima yabo.”
Uy’u mutwe wa M23 barangije bavuga ko bo bazakomeza “kurwana ku baturage n’ibyabo kandi barwana kinyamwuga.”
Bruce Bahanda.