Imirwano yongeye kubura kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18/03/2024, hagati y’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo na M23.
Ni intambara yatangiye igihe cy’isaha ya saa kumi z’urukerera ku masaha ya Minembwe na Goma, nk’uko amasoko yacu dukesha iy’inkuru abivuga.
Iy’i mirwano yabereye ku musozi wa Ndumba no mu bice by’unamiye centre ya Sake, muri Grupema ya Kamuronza, teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga, n’uko abasirikare b’igihugu cya Congo, n’abo bafatanya kurwanya M23 aribo bateye ibirindiro by’uyu mutwe wa M23 biherereye i Ndumba mu birometre bike na centre ya i Shasha, ku muhanda ugana Minova-Goma.
Ay’amakuru avuga ko uru rugamba, rwongeye kumvikana mo imbunda ziremereye n’izito, ni mu gihe imirwano kandi yaherukaga ku wa Gatandatu w’i ki Cyumweru dusoje, ubwo izi mpande zombi zarwaniraga mu nkengero za Sake. Ikaba yarasize ihuriro ry’Ingabo z’ubutegetsi bwa Kinshasa bapfushije abarwanyi benshi ahanini kuruhande rw’ingabo z’u Burundi na Wazalendo, Monusco yo, haza gukomereka abagera ku munani.
MCN yabwiwe ko ahagana isaha ya saa tatu n’igice z’iki gitondo, M23 yarimaze gusubiza inyuma ibitero byose bari bagabweho.
Mu ntangiriro z’iki Cyumweru dusoje, imirwano yakunze kubera mubice bya teritware ya Rutsuru, iza no gusiga M23 y’igaruriye ibice birimo, Nyanzale, Rwindi n’ahandi. M23 ikaba imaze gufata ibice byingenzi byo muriyi teritware harimo n’ibice byo muri teritware ya Masisi na Nyiragongo.
MCN.