Ingabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Kinshasa, FDLR, FARDC, Wagner, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, bashinze i bibunda bikaze muri Luhonga agace kari mu bilometre 7 n’u Mujyi wa Sake ho muri teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Isoko yacu dukesha iy’inkuru ivuga ko ziriya ngabo zirwana k’uruhande rwa leta ya Republika ya Demokarasi ya Congo ko bashize ibirindiro bikaze hariya muri Luhonga nyuma y’uko inyeshamba za M23 z’ ibambuye agace ka Kalenga nako kari mu bilometre 8 n’u Mujyi wa Sake ubarizwa mu bilometre 25 nu Mujyi wa Goma uzwi nk’umurwa Mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iy’i nkuru ikomeza ivuga ko ingabo z’u muryango w’Abibumbye Monusco zamenyesheje ziriya ngabo za RDC n’abambari babo kozahita zibatabara mugihe M23 yagaba ibitero muri Luhonga. U mwe mu baturage baturiye ibyo bice ya bwiye Minembwe Capital News, ko biriya bi bunda byanshinzwe muri Luhonga kugira zi zibire M23 ntifata Sake ko kandi ngo mugihe Luhonga yaja mu maboko ya M23 ingabo ziri muri Sake ko zahita zikuramo.
U mutwe wa M23 kuva k’umunsi w’ejo hashize, tariki 19/11/2023, baragenzura uduce dukaze turi impande ya Luhonga nka Kalenga yafashwe igihe c’isaha z’igitondo nagace ka Localite ya King.
Andi makuru n’uko uriya mutwe wa M23 ukomeje gukora ibikorwa by’iterambere ni mugihe batangiye gusana i Mihanda yari yarangiritse muri Kitshanga no munkengero zayo ndetse ko bamaze no gushinga ubuyobozi bushya muri aka gace ko muri teritware ya Masisi. Kitshanga yafashwe n’ingabo za M23 tariki 07/10/2023, nyuma y’imirwano ikaze yabahuje n’ingabo zirwana kuruhande rwa leta ya Kinshasa.
Bruce Bahanda.