Kurikiza inama abahanga batanga niba ushaka kubyara impanga(amahashya).
Kubyara impanga ni byiza ariko rimwe na rimwe birarushya, imiryango myinshi yifuza kuzibyara, muri ubwo buryo twifuje kubasangiza inama yatanzwe n’ikinyamakuru cya U.S National Library of Medicine.
Iki kinyamakuru cyanavuze ko hari ubwoko bubiri bw’impanga, aho kivuga ko hari impanga zisa ni impanga zidasa.
Impanga zisa: Ni impanga zivuka bitewe n’uko Intanga ngore imwe yahuye n’intangangabo imwe, nyuma igi ryaremwe rikigabanyamo kabiri, izo mpinja ziba zisangiye nyababyeyi ndetse zihuje n’imiterere y’amaraso.
Impanga zidasa: Ni impanga zivuka bitewe n’uko agasabo k’intanga ngore karekuye intanga 2 icyarimwe maze buri yose igahura n’intangangabo ukwayo. Abo bana ntibaba bahuje imiterere y’amaraso ndetse buri wese aremerwa iye nyababyeyi kandi kenshi bashobora kutagira n’igitsina kimwe.
Hari impamvu nyinshi zishobora gutera umuntu kubyara impanga. Inkomoka yo mu muryango, niba warigeze kuzibyara, cyangwa mama wawe ndetse n’umwe mu bagize umuryango uvukamo yarigeze kuzibyara, umenyeko ufite amahirwe menshi yo kubyara impanga.
Impamvu ya kabiri n’inkomoko y’umuntu, inkomoko igira uruhare runini mu kuba yabasha kubyara impanga. Ubushakashatsi bugaragaza ko abantu bakomoka muri Afrika no ku mu gabane w’u Burayi bagira amahirwe menshi yo kubyara impanga ugereranyije n’abavuka muri Aziya ndetse no ku mu gabane wa Leta Zunze Ubumwe.
Icya gatatu, indeshyo n’ibiro, biri mu byatuma ubasha kubyara impanga, abagore bafite ikigero cy’ubunini kiri hejuru ya 30, baba bafite amahirwe menshi yo kuzibyara. Icya kane, umugore ugejeje imyaka 35 y’amavuko, umubiri we utangira kuvura ku bwinshi imisemburo y’uburumbuke, bigatera imirerantanga ishobora kurekurira rimwe intanga zirenze imwe, aribyo byongera amahirwe yokuba yabyara impanga.
Haricyo wakora ukaba wabyara impanga.
Dr Gary Steinman n’itsinda bakorana mu bushakashatsi bwabo, bavuga ko abagore bakunda kunywa amata cyane n’ibiyakomokaho bagira amahirwe menshi yo kubyara impanga. Bavuga ko n’umugore wahagaritse gukoresha ibinini byo kuboneza urubyaro umubiri we uvubura imisemburo myinshi, bityo akaba yasama inda y’impanga.
Ubundi kandi avuga ko umugore usama igihe asatira gucura, umubiri we utangira kurekura ku bwinshi umisemburo witwa prolactin; wongera amahirwe yo gusama inda y’impanga. Ndetse ko kandi umugabo ufite muri we ikinyabutabire cya Zinc, aba afite amahirwe yo gutera umugore we inda y’impanga, bityo abagore bakunda impanga abagira inama yo kugaburira abagabo babo amafunguro akungahaye ku kinyabutabire cya Zinc, nk’imboga rwatsi, kugira ngo byongere amahirwe yo gusama inda y’impanga.
Asoza avuga ko no mu miti karemano harimo imwe ifasha kuba umugore yasama inda y’impanga; urugero yavuze ko kwihereza amavuya y’ibimera kubera ko akungahaye kuri vitamin E no ku kinyabutabire cya Acide gamma linolénique. Iki kinyabutabire cyongera uburumbuke, ndetse n’ikorwa ry’umusemburo ukomeye wo mu bwonko ufasha mu kongerera ubushobozi bwo gutunga intangangabo, mu gihe na nyuma y’uburumbuke bw’umugore.
Usibye ibyo hari kandi n’imizi y’ikimera cya maca, kizwhiho kuba gikungahaye ku myungunge isaga 31 ndetse n’intungamubiri zisaga 60 zigira uruhare mu kuringaniza imisemburo mu mubiri w’umugore, kigizwe kandi n’ikinyabutabire cyitwa glucosinolates gifasha kongera uburumbuke ku mugore no ku mugabo.
MCN.