Mukarere komu Bibogobogo, homuri teritware ya Fizi, hateguwe inkino zigamije kuzana Amahoro.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 07/07/2023, saa 4:10pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ishirahamwe rya Ugeafi, rikorera muri teritware ya Fizi, ahanini mumisozi miremire y’Imulenge(High Land Of Mulenge), ryateguye inkino zakabumbu ka Maguru ndetse n’imbyino zimico kama.
Ibi ngobikaba bigamije kugarura amahoro mumisozi ya Bibogobogo, homuri teritware ya Fizi. Bibogobogo, nagace kari mumisozi yunamiye umujyi munini wa Baraka ahazwi nkumurwa mukuru w’iyi teritware ya Fizi, hakaba kandi ari mubirometre bikabakaba 30, numujyi wambere wa Minembwe h’i Mulenge, homumajy’Epfo ya Kivu.
Iz’inkino biteganijwe ko zizatangira ejo hazaza kuwa Gatandatu, tariki umunani zukwezi kwa karindwi, uyu mwaka nkuko tubikesha bamwe mubaturage baturiye ako gace.
N’inkino zizatangira igihe cyisaha zigitondo zikarangira ahagana mumasaha yumugoroba.
Ubwo aba Baturage baka karere batangaga amakuru kuri Minembwe Capital News, bagize bati :
“Iz’inkino turazishimiye, akarere kacu kabaye mubihe by’intambara hagati ya Mai Mai Bishambuke n’a b’Anyamulenge ariko kuba dutangiye gusangira nibintu bishimishije cane kandi dushimiye n’a Ugeafi kuba ikomeje gushigikira amahoro Akarere k’imulenge.”
Amoko azitabira iz’inkino n’imbyino harimo:
“Abanyamulenge, Abanyindu, Abebembe ndetse n’a b’Apfurero.”
Nibirori bizabera mumuhana neza wa Bibogobogo ahitiriwe aka karere kose dore kokahoze kitwa i Bubembe.