
Ikirunga cya Nyamulagira, cyarutseho kuruyu mugoroba wo kuwagatanu.
Yanditswe na : Bruce Bahanda, k’witariki ya 20.05.2023, saa 5:25 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Igihe cyo mu masaha y’umugoroba yokuruyu wa Gatanu, ikirere cy’i Goma mu Burasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo, ahagana kukirunga cya Nyamulagira, harihahindutse ibara ritukura.
Ibara ryumutuku ndetse nuruvange rw’imyotsi bivanze numuriro nibyo byarimo bigagara murico kirere nkuko bigaragara no kw’iphoto.
Ibirimi by’umuriro byavaga munda yisi maze bikisukiranya bigana amajya hejuru mukirere.
Nyamulagira ni cyo kirunga kirimo kuruka ubu
Urwego rushinzwe kugenzura iby’iruka ry’ibirunga, l’Observatoire Volcanologique de Goma (OVG) ku wa Gatatu rwari rwasohoye itangazo riteguza abaturage cyane ab’i Goma ko ibimenyetso bigaragaza ko Nyamulagira yitegura kuruka.
OVG yatangaje ko Nyamulagira niruka, abaturage b’i Goma badakwiye kugira ubwoba, kubera ko ibikoma bishyushye (amakoro) byerekera muri Pariki ya Virunga.
Président w’uru rwego, Kasereka Mahunda, mu kiganiro yagiranye n’umwe mu Banyamakuru bo muri Congo, yavuze ko Nyamulagira ikingirijwe n’ikirunga cya Nyiragongo ku ruhande rwerekera Umujyi wa Goma, ari yo mpamvu amakoro yerekeza mu rundi ruhande rwa Pariki ya Virunga.
OVG yasabye abaturage kwitondera kurya imboga, no kunywa amazi babonye yose ashobora kuba yagezweho ningaruka ziruka ryicyo kirunga.
Uretse Nyamulagira, mumwaka wa 2021, Nyiragongo na yo yararutse ndetse bigira ingaruka ku batuye i Goma no mu nkengero zayo.




