Umutwe wa Mai Mai Bishambuke, kuruyu wagatatu bagabye igitero mubice byo kuri Zero, aharabaturage b’Irwanaho.
Yanditswe na Bruce Bahanda, kw’itariki 21/06/2023, saa 4:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Mai Mai Bishambuke, yagabye igitero mugace ko kuri Zero. Nigitero cagabwe ahagana mumasaha yigitondo nkuko ayamakuru amaze guhabwa Minembwe Capital News, bakigabye mumasaha ya sambili.
Zero nagace kagabanya Komine Minembwe na Mutambara ituwe nabantu bomubwoko bwa Babembe. Aha Kuri Zero akaba ari urubariro bita “Chaine de Mitumba.”
Nkuko ayamakuru akomeza avuga nuko iki gitero cagabwe mugace karimo amatundukano yinzira igana Mikenke homuri teritware ya Mwenga numuhanda ukomeza uja muri Minembwe .
Iki gitero cyunvikanyemo imbunda yomubwoko bwa Mag(Mashinigani), yaraswaga n’inyeshamba zo mumutwe wa Mai Mai Bishambuke.
Gusa nkuko Minembwe Capital News, yahawe ayamakuru nuko iki gitero cya Mai Mai bakigabye kubaturage b’Irwanaho ariko bikavugwa ko ntakintu cyigeze cyangirika kuruhande rwa Baturage b’irwanaho.
Iki gitero byararangiye Mai Mai iyabangiye ingata. Kumunsi W’ejo hashize nibwo kandi iyi Mai Mai, yishe irashe umuturage, mubice bya Mikenke, mubilometre 15 no Kuri Zero. Nigitero cyagabwe gitunguranye kuko cyagabwe mubaturage bari bahinze mu Milima yabo.
Ibi bikaba byaramaganwe na Soseyete Sivile ya Minembwe.