Zion Temple Celebration Center(ZTCC), yatanze kumugaragaro imodoka yomubwoko bwa Land Cruiser (Ambulance), kubitaro bikuru bya Minembwe.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, kw’itariki 21/06/2023, saa 6:15pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Kuruyu Wagatatu, ahagana mumasaha yigicamunsi, nibwo habaye umuhango wogutanga kumugaragaro imodoka yomubwoko bwa Land Cruiser ( Ambulance), bayiha ibitaro bya Minembwe. Kuwambere wiki cyumweru nibwo iyo Modoka yageze muri Minembwe kubufasha bw’ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo zo muri 12ème brigade.
Dore ko byemezwa na Mahoro Peace Association, iyobowe na Adele Kibasumba, arinayo yatanze inkunga y’i Modoka. Bikavugwa ko iyi Ambulance, ko yarimaze iminsi iri Uvira ho muntara ya Kivu yamajy’Epfo, kumpamvu zuko hari harabuze ubufasha bw’uryo igera mu Misozi miremire y’Imulenge mugace ka Minembwe ahazwi nk’umujyi wa Kabiri muri teritware ya Fizi nyuma y’i Baraka.
Mumakuru yizewe, Minembwe Capital News, Imaze kwakira nuko iyo Modoka yaguzwe na MPA, kubwamasezerano ari hagati yabo nishamyi rya Zion Temple Celebration Center rishinzwe ubuzima ( PADS).
Iyo Modoka ikaba yarageze mu Minembwe ivanwa Uvira, kubufasha bwa Gen Andre Ohenzo Oketi. Kuruyu wagatatu, Ohenzo nibwo yayishikirije Bourgmestre wa Komine Minembwe. Bourgmestre wa Komine Minembwe Gadi Mukiza Nzabinesha ubwe nawe ayishikiriza Kodinateri wibitaro bya Minembwe bwana Mufalme Matabaro mwizana rya Zion Temple Celebration.
Nyuma yuko iyo Modoka yahawe ibitero bya Minembwe nkinkunga izafasha abaturage ba Minembwe bashimiye Zion Temple Celebration Center ndetse na Mahoro Peace Association.
Itorero rya Zion Temple Celebration Center, riyobowe na Apotre Dr Paul Gitwaza, akaba yaratangiye gufasha ibitaro bya Minembwe ahagana tariki 04/11/2016.
Namasezerano yakozwe na Zion Temple Celebration Center na Guverinoma ya Republika ya Demokarasi ya Congo, binyuze muri minisiteri y’ubuzima muri Kivu y’Epfo, aho byashiriweho umukono i Bukavu.
Ayamasezerano yahise aha ububasha, Zion Temple Celebration Center, kugenzura nokuyobora i Bitaro bya Minembwe .
Bishingiye kuri ayo masezerano, Zion Temple Celebration Center, yatangiye gukora imirimo, Inyuze mwishamyi ryayo rishinzwe ubuzima (PADS):
-Gutanga imiti n’ibikoresho buri gihembwe.
-Guhemba abakozi.
-Amafaranga afasha ibitaro.
-Kohereza Abaganga burimwaka mugufasha abaturage bagiye bahura n’ingaruka z’intambara, nibindi nibindi.
Zion Temple Celebration Center (ZTCC), si mu Minembwe honyine ifite Ibitaro ahubwo ibifite nomubice bya Gatanga homuri Groupement ya Bijombo, muri teritware ya Uvira.