
Umusirikare mungabo za Gumino, Captain Sengiyunva bakunze kwita “SURAMBAYA” yamaze kwiyunga nabaturage b’Irwanaho Muminembwe.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 01.05.2023. Saa 7:55 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru yamaze kumenyekana kuruyu wambere tariki 01.05.2023, nuko Captain Sengiyunva bakunze kwita SURAMBAYA, umusirikare wahoraga mungabo za Gumino yamaze kwiyunga nabaturage b’Irwanaho mubice bya Minembwe, akaba yageze mubaturage b’Irwanaho ahagana mumasaha yigitondo cya kare.
Byavuzwe ko uyu musirikare yabaga mungabo za Gumino zikorera mubicye bya Kalongi, akaba avuka muri Kivu yamajyaruguru.
Ibi bibaye nyuma yuko hunvikanye Audio ifite iminota 13, yuwitwa Karemera na Koboyi. Iyi Audio bayitanze mugihe bari mukirio cyu Musirikare wabo uheruka kwicwa urupfu rutunguranye arashwe gusa itohoza rikaba ritaragaragaza abishe uwo musirikare.
Nkuko Audio, yarimo amajwi ya Karemera na Koboyi, bunvikanye basa nabatunga agatoki abaturage ba Minembwe.
Umusirikare witandukanije na Gumino, yavuze ko yaramaze gukandagira cyangwa kwakira, amakuru avuga ko Karemera ningabo ayoboye bashaka kwinjira ishamba kugira bahorere uwo Musirikare wabo uheruka kwicwa urupfu rutunguranye arashwe, kuba Karemera bivugwa ko ashaka kwinjira ishamba cyangwa ikibira biri mubyatumye uwo Musirikare ufite ipeti rya Captain amucyika.
Kugeza ubu twandika Karemera aracyari mubirindiro bye ahitwa Igakenke.
Karemera ari muribamwe bagerageje kwimira nokurwanya Mai Mai Bishambuke, mugihe bagaba ga ibitero mugace ka Minembwe ahagana mumwaka wa 2016 kugeza 2018, nyuma yubu asa nkaho atagikorana neza nabaturage ba Minembwe nkuko amakuru abivuga.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News, Imaze kwakira nuko abasirikare bitandukanya na Gumino bakiyunga nabaturage b’Irwanaho aribenshi, Surambaya aje akurikira Col John Gakunzi , nawe uheruka kwitandukanya na Gumino maze yiyunga nabaturage b’Irwanaho bibumbiye mwizina rya “Twirwanaho.”
Col John Gakunzi, nawe yaje mugihe Uwitwa Col Sengiyunva uvuka mugacye ka Mibunda nawe yaragize igihe kitari kinini yitandukanije na Gumino.




