Kurya abantu mu Burasirazuba bwa RDC byongeye gufata indi ntera.
Ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru dusoje, abaturage bo mu mujyi wa Goma bafashe abasore batatu babashinja ubujura niko guhita bacana umuriro barabatwika, ubundi bahita barya inyama zabo.
Ni byabereye neza mu gace kitwa Mabaga ho mu mujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko bivugwa n’uko aba baturage bafashe bariya basore bavuga ko babafashe bagiye kwiba, kandi ko bari banishe umuntu bamurashe. Aya makuru anavuga ko iki gikorwa cyahuruje imbaga y’abantu benshi, ubwo aba basore bafatwaga bahita bashyirwa mu mapini y’imodoka bakabatwika.
Mu mashusho yagiye hanze agaragaza ubwo bari bamaze gutwika aba basore bafataga inyama zabo bakazirya, ndetse umwe muri abo bafataga inyama zabo basore bakazirya, yumvikanye avuga ko aribugire izajana mu rugo iwe ngwaje kuzirisha umutsima wa kawunga.
Ibyo bimaze kuba, ntacyo ubuyobozi bw’intara bwigeze bubikoraho, ari nabyo bituma benshi bavuga ko umuco wo kudahana aribyo bituma uwo muco udacika wo kurya abantu.
Kimweho byari bizwi ko abavuga ururimi rw’ikinyarwanda aribo bakunze gutwikwa bakarya inyama zabo, nk’ibyabaye kuri Captain Gisore Rukatura, Ntayoberwa n’abandi.
MCN.