• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Kuvaho abarwanirira RDC bahungiye Uvira umubare wabo bamaze kuhicira wamenyekanye.

minebwenews by minebwenews
June 4, 2025
in Conflict & Security
0
Kuvaho abarwanirira RDC bahungiye Uvira umubare wabo bamaze kuhicira wamenyekanye.
81
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kuvaho abarwanirira RDC bahungiye Uvira umubare wabo bamaze kuhicira wamenyekanye.

You might also like

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside

Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo

Umubare w’abantu ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zimaze kwicira mu mujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’aho umutwe wa M23 wirukanye izi ngabo mu bice byinshi byo muri iyi ntara na Kivu Yaruguru zigahungira muri uyu mujyi wa Uvira, n’abantu babarirwa 70.

M23 yafashe umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru ku ya 27/01/2025, icyo gihe ni bwo ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zatangiye guhungira i Bukavu na Uvira.

Ahagana ku wa 16/02/2025, uyu mutwe na bwo winjiye muri Bukavu urayifata, Ingabo za Leta zari ziyirimo hamwe n’izari zayihungiiyemo ziturutse i Goma, zahungiye i Uvira na Nyengezi kimwe na Kamanyola.

Nanone kandi Kamanyola na Nyangenzi, n’ibindi bice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo, byaje kwigarurirwa n’aba barwanyi bo muri M23, abahunze bo muri uru ruhande rwa Leta ya Congo bagahungira i Uvira.

Ibi byaje gutuma iki gice cy’umujyi wa Uvira cyaje no kwimurirwamo ibiro bikuru by’intara ya Kivu y’Amajyepfo ku rwego rwa Leta y’i Kinshasa, kibamo umutekano muke, abaturage batangira kwicwa kibandi no gusahurwa ibyabo.

Ababicaga bakanabasahura, ni FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo.

Itsinda ry’abaturage bake riherereye muri icyo gice cya Uvira amatohoza ryakoze, rirangije riha ubu butumwa ubwanditsi bwa Minembwe Capital News, ryasanze abaturage bamaze kwicwa muri ubwo buryo bwavuzwe haruguru ari 64, ariko ko uyu mubare ushobora kuzamuka ukarenga 70 mu gihe boramuka bashizemo n’abasirikare bishwe n’abo muri ubwo buryo.

Ubutumwa bw’iri tsinda bwanditse bugira buti: “Uvira, guhera mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka kugeza uyu munsi, abantu 64 nibo bamaze kwicwa. Uyu mubare ushobora kwiyongeraho dushizemo n’abasirikare bishwe muri ubwo buryo.”

Muri aba baturage bishwe barimo Kinyungu Sangephar w’imyaka ikabakaba 60, wiciwe muri Quartier ya Mulongwe, yicwa arashwe igihe cijoro mu byumweru bitatu bishize.

Barimo kandi n’abandi bantu babiri bishwe ijoro rimwe muri Quartier ya Karmeli/Talatala, bicwa mu ijoro ryo ku itariki ya 19/05/2025.

Si abo gusa kuko no mu ijoro ryo ku itariki ya 11/05/2025, hishwe kandi undi mugabo wari uzwi cyane ku izina rya Angola, we yarasiwe muri Quartier ya Kabindula iherereye hafi no mu mujyirwagati wa Uvira.

Hanyuma y’ibyo hari
n’abandi bagiye bicwa mu bihe bitandukanye, uherereye mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Nk’uko iri tsinda ribisobanura abenshi muri aba bishwe, bazize gushigikira umutwe wa M23, abandi bakishwa igihe baje gusahurwa naziriya ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo bagira ngo bari rwanirira bakaraswa.

Kugeza n’ubu uyu mujyi wa Uvira uracyarimo umutekano muke. Benshi bizera ko ubwicanyi buwukorerwamo, buzarangira mu gihe uzaba wageze mu biganza by’abarwanyi ba M23 n’aba Twirwaneho.

Unarebye ibice aba barwanyi bamaze kubohoza birangwamo amahoro n’ituze, bitandukanye kure n’uduce ingabo za Congo n’abambari bazo bagenzura.

Tags: AbantuBishweUvira
Share32Tweet20Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge. Byishimo Patrick, who is in the hills of Mulenge, explained that the Congolese...

Read moreDetails

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n'Ingabo z'u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside Byishimo Patrick uherereye mu misozi y'i Mulenge yasobanuye ko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya...

Read moreDetails

Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo

Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo Uwiyita General Hamuri Yakutumba akaba anakuriye Wazalendo muri Uvira muri Kivu y'Amajyepfo, yavuze ko muri iki gice batagishakamo Brigadier...

Read moreDetails

Mu majwi i Uvira humvikanye ibiturika birimo n’iby’imbunda nini, hasobunurwa n’impamvu yabyo

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Mu majwi i Uvira humvikanye ibiturika birimo n'iby'imbunda nini, hasobunurwa n'impamvu yabyo Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06/09/2025, i Uvira mu mujyi...

Read moreDetails

Haravugwa amakuru ababaje y’igikorwa kibi Wazalendo bakoze mu ijoro i Uvira, ndetse n’ibyo Leta iri kuhohereza

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Haravugwa amakuru ababaje y'igikorwa kibi Wazalendo bakoze mu ijoro i Uvira, ndetse n'ibyo Leta iri kuhohereza I Uvira muri Kivu y'Amajyepfo, amakuru aturuka yo mabi ni uko Wazalendo...

Read moreDetails
Next Post
Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Kinshasa yahakanye ibyo yashinjwaga byo kwibasira bamwe mu basirikare bayo.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?