Kwa Tshisekedi barakajwe n’itsinda ry’abayobozi bo mukarere baheruka kuganira na AFC/M23.
Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n’urwego rwa karere ka Afrika y’ibiyaga bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka ruzwi nka EJVM ruheruka kugirana ibiganiro n’abayobozi ba AFC/M23.
Lucky Cholwe uyoboye EJVM n’abandi bayobozi bo muri yo, tariki ya 02/06/2025, ni bwo bageze i Goma hagenzurwa na AFC/M23 baganira n’ubuyobozi bwayo ku rwego rw’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru nk’uko abivuga ibiganiro by’aba bayobozi b’impande zombi byibanze ku mahoro ndetse n’umutekano mu bice bigenzurwa n’iri huriro rya AFC/M23.
Guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Bahati Erasto Musanga, muri ibyo biganiro, yijeje uru rwego rwabasuye ubufatanye mu kubungabunga amahoro n’umutekano mu bice bigenzurwa na AFC/M23.
Mu gihe Cholwe we yashimiye guverineri Musaga n’abandi bayobozi batandukanye bo muri iyi ntara, avuga kandi ko yazanye n’itsinda rye kugira ngo baganire n’ubuyobozi bwa AFC/M23 nk’abavandimwe.
Yasobanuye ko we n’itsinda bazananye, bakoze uru rugendo kugira ngo bagenzure uko umutekano wifashe, ngo kuko biri munshingano z’uru rwego.
Nyuma yabwo, amabasade ya Congo mu Burundi yahise yandikira umunyamabanga mukuru w’inama mpuzamahanga y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR), yamagana urugendo bariya bo muri EJVM bagiriye muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amabasade yasobanuye ko AFC/M23 yahungabanyije umutekano wa Kivu y’Amajyaruguru, bityo ko itsinda rya EJVM ryagiye gushyigikira iri huriro, bihabanye n’amahame y’umuryango wa Afrika Yunze ubumwe n’indi miryango iharanira amahoro.
Yanaboneyeho asaba umunyamabanga mukuru wa ICGLR kugaragaza uruhande ishyigikiye, hagati ya Leta y’i Kinshasa na AFC/M23 .