• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, September 17, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Kwa Tshisekedi byakaze, abadepite bafatanye mu mashati, ndetse hafi gukubitana amangumi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 16, 2025
in Conflict & Security
0
Kwa Tshisekedi byakaze, abadepite bafatanye mu mashati, ndetse hafi gukubitana amangumi
72
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Kwa Tshisekedi byakaze, abadepite bafatanye mu mashati, ndetse hafi gukubitana amangumi

You might also like

Ibya drone y’Ingabo za RDC yakoreye impanuka muri Kivu y’Epfo

Mpuruyaha ya makuru avuga ku basirikare ba FARDC banzwe na Wazalendo i Fizi

RDF yavuze uburyo byagenze kugira indege yabo nto ikore impanuka

Muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, mu nteko ishinga amategeko bagaragaye bafatanye mu mashati, aho hari uruhande rushigikiye Vital Kamerhe, perezida w’inteko ishinga amategeko uri ku gitutu cyo kweguzwa, n’abatamushigikiye.

Amakuru agaragaza ko ibyo byabaye aha’rejo, ubushamirane bwabo bwaviriyemo bamwe guterana amagambo hafi kugukibitana ingumi.

Abashigikiye Kamerhe bavuga ko atari we kibazo muri RDC, abatamushigikiye na bo bakavuga ko agomba kugenda ngo kuko ntacyo ashoboye.

Ibi byo guterana amagambo byatumye abanyamakuru babikura mu cyumba iyo inteko iteranira, babishyira ku karubanda bakoresheje amashusho no gufata amajwi.

Depite Crispin Mbindule ni we watangije ibyo kurwanya Vital Kamerhe, nyuma uko yagiye abicengeza muri bagenzi be abona benshi bamushigikiye, kuko amakuru avuga ko abari nyuma ye ni abadepite 262.

Uyu Crispin yagize ati: “Tugiye gukuraho Kamerhe kubera ko adashoboye.”

Yongeyeho ati: “Kamerhe yemeye amakosa, asaba imbabazi, kandi usaba imbabazi aba afite icyo yishinja. Ntabwo dutanga imbabazi.”

Yanavuze ko kubera ko Kamerhe ari we perezida w’inteko ishinga amategeko, ntabwo bomureka gusa ngo agende, bazamukirikiza ubutabera.

Ni mu gihe uyu Kamerhe yigeze gushinjwa kunyereza amafaranga y’igihugu abarirwa muri miliyoni z’amadolari y’Amerika ubwo perezida Felix Tshisekedi yari akija ku butegetsi, gusa icyo gihe yaje guhabwa imbabazi bituma asubira mu mirimo ye ya politiki.

Abadepite bamushinja kutagira umucyo mu mikorere y’ubuyobozi bwe, kubuza ko abadepite bakora igenzura ry’iyo mikorere, ibibazo bijyanye n’amafaranga y’ibirarane bimaze amezi 10, no kutagira uburyo bwiza bwo kuvuza abadepite.

Ishyaka rya perezida Felix Tshisekedi, ubushize ryatangaje ko atari ryo ryatangije umushinga wo gukuraho Vital Kamerhe ahubwo ko ari ibyavutse gusa mu badepite bonyine.

Tags: Inteko ishinga amategekoKamerheMu mashatiRdc
Share29Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Ibya drone y’Ingabo za RDC yakoreye impanuka muri Kivu y’Epfo

by Bahanda Bruce
September 17, 2025
0
Ibya drone y’Ingabo za RDC yakoreye impanuka muri Kivu y’Epfo

Ibya drone y'Ingabo za RDC yakoreye impanuka muri Kivu y'Epfo Indege nto itagira abapilote ya drone y'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, yakoreye impanuka mu bice...

Read moreDetails

Mpuruyaha ya makuru avuga ku basirikare ba FARDC banzwe na Wazalendo i Fizi

by Bahanda Bruce
September 17, 2025
0
Mpuruyaha  ya makuru avuga ku basirikare ba FARDC banzwe na Wazalendo i Fizi

Mpuruyaha ya makuru avuga ku basirikare ba FARDC banzwe na Wazalendo i Fizi Amakuru ava mu bice bigenzurwa n'ihuriro ry'Ingaboo za Congo byo muri teritware ya Fizi mu...

Read moreDetails

RDF yavuze uburyo byagenze kugira indege yabo nto ikore impanuka

by Bahanda Bruce
September 17, 2025
0
RDF yavuze uburyo byagenze kugira indege yabo nto ikore impanuka

RDF yavuze uburyo byagenze kugira indege yabo nto ikore impanuka Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda, RDF, bwatangaje ko drone nto y'igisirikare cyabo yakoze impanuka nyuma yaho itaye inzira ubwo...

Read moreDetails

Hamenyekanye icyatumye ikibuga cy’indege cya Bujumbura kimara amasaha arenga 10 kidakora

by Bahanda Bruce
September 16, 2025
0
Ay’indege bivugwa ko yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura igana muri RDC

Hamenyekanye icyatumye ikibuga cy'indege cya Bujumbura kimara amasaha arenga 10 kidakora Ikibuga cy'indege cya Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose kidakora nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke kubera...

Read moreDetails

HRW yavuze ku bibazo Abanyamulenge baherereye muri Kivu y’Epfo bari gucamo, igira n’icyo isaba Leta ya RDC

by Bahanda Bruce
September 16, 2025
0
HRW yavuze ku bibazo Abanyamulenge baherereye muri Kivu y’Epfo bari gucamo, igira n’icyo isaba Leta ya RDC

HRW yavuze ku bibazo Abanyamulenge baherereye muri Kivu y'Epfo bari gucamo, igira n'icyo isaba Leta ya RDC Ishami rya Human Rights Watch ry'umuryango w'Abibumbye, riharanira uburenganzira bwa muntu...

Read moreDetails
Next Post
Urukiko rwo muri Zambia rwakatiye abagerageje “kuroga” perezida w’icyo gihugu

Urukiko rwo muri Zambia rwakatiye abagerageje "kuroga" perezida w'icyo gihugu

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?