
Ibiro bikuru bya Minisitiri w’intebe (OPM) ushinzwe kwakira impunzi mu nkambi ya Nakivale ho muri Uganda byahagaritse by’agateganyo, kwakira Impunzi nshyasha.
Yanditswe na :Bruce Bahanda, Tariki 20.05.2023, saa 11: 40 am, kumasaha ya Kampala na Irobi.
Amakuru tumaze kwakira dukesha, urubuga rwa SOS Media rwa Barundi, rwatangaje ko ibiro bikuru bya bahagarariye Impunzi mugihugu ca Uganda,
bakirimo gusuzuma sisitemu yo kwakira Impunzi mukambi nini ya Nakivale, kugira ngo iki gikorwa barebe uko cazarangira burundu.
Ibi bikaba byateye abarimo gushaka ubuhungiro kwitotombera izo ngaruka zokutakirwa nkuko ayomakuru tuyakesha SOS Media.
Gusa nkuko ibi biri no mwitangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’intebe wico gihugu ca Uganda, ntabwo byagaragaje igihe cyo guhagarika kwakira abashaka ubuhunzi bashya, ariko gisobanura ko barimo gukora cyane kugira ngo iki kibazo gikemuke.
Ikindi nuko mwiryo tangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’intebe, rivuga ko bikirimo kuvugurura uburyo bwo bwa Sisitemu ijyanye n’impunzi, ariko ngo kandi guhagarika by’agateganyo kwandikisha impunzi ntabwo arikibazo.
yagize ati: “Kurubu ntidushobora kwandikisha Impunzi nshya, ikindi ntidushobora kwandika abarimo kuvuka cangwa abarimo gupfa ndetse nabarwayi ntibashobora koherezwa mubindi bitaro muburyo bwihuse.”
Ibi ngo nibishikira abataraja muri sisitemu yokuba Impunzi.
Ibi kandi bikomeje kuba ingorabahizi nimugihe usaba ubuhunzi ashobora kumara umwaka urenga atarabona ibyangombwa bimwemerera kuba muri sisitemu y’impunzi muri Uganda.
Nkuko ubu buryo bwahagaritswe na WFP (World Food Programme), ati kandi WFP ngo ntishobora kongera gutanga inkunga iyo ari yo yose muri ikigihe.
Yakomeje avuga ati: “Impunzi kurinone nshyasha abenshi bagaburirwa na bagenzi babo, bagize igihe munkambi, bigatuma haba kugorana hagati mumpunzi nimugihe nabo batabona ubufasha buhagije. Ni ikibazo rero kigira ingaruka kuri buri wese.”
Izompunzi nshyasha nizigize igihe zigasaba ko UNHCR, n’izindi nzego zita kukiremwa muntu ko zashakisha ubundi buryo bwo gukemura ibibazo by’abasaba ubuhungiro ndetse n’abarebwa n’iri vugurura rya gahunda yokutakira Impunzi nshyasha.
Inkambi nini yimpunzi ya Nakivale ikaba ivugwaho gutunga impunzi zirenga 140.000, harimo abava muri Republika ya Democrasi ya Congo, Burundi ndetse na Somalia nahandi henshi.





Nibazifunge kbsa nabazirimo babagarure mugihugu cyabo nibwo twabona umutekano , tukikuraho agasuzuguro nubukehwa bituma twabgazwa burigihe