Ubuhanuzi bwatanzwe n’itsinda ry’Abadamu ba Bahavu, buvuga ko intambara ivuye i Goma, y’ambutse i Bukavu muri Kivu y’Amajy’epfo.
Bariya badamu ba Bahavu basazwe bafite igrupe yabadamu basenga u munani (8), bakaba batuye muri teritware ya i Djwi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo, mu Gihugu ca Republika ya Demokarasi ya Congo.
Teritware ya i Djwi, igizwe na Cheferie zibiri gusa: “Rubenga, iri mu majyaruguru na Ntambuka ikaba iri mu majy’Epfo.” I Djwi akaba aragace kaba hagati mu mazi y’ikiyaga cya Kivu.
Nk’uko twabwiwe byavuzwe ko bariya badamu bifuza ko ubu Buhanuzi, buzagera kubanyekongo benshi. Bakaba barahishuriweko bagomba guhaguruka bagasengera ibibazo by’intambara muri RDC.
Ubuhanuzi batanze buvuga buti: “Imana yatubwiye ko intambara ivuye i Goma igiye kwambuka i Bukavu. Izagera no mubindi bice byo mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.”
Bongeye kandi ati: “Twabwiwe ko muri Congo Brazzaville hazava ingabo abanyekongo bazaja gushiduka bageze i Kinshasa. Nyuma bazarwana muri uwo murwa.”
Aba badamu banagaragaje ko bari basanzwe barabwiwe kimenyetso cy’uko umuriro uzacika i Goma. Uy’umuriro ukaba wari uherutse gucika i Goma muriki Cyumweru dusoje tariki 07/11/2023.
N’ubuhunzi busoza buvuga ko Congo igiye kubamo impinduka.
Bruce Bahanda.