Kwivumbura kwa perezida Tshisekedi byavuzwe ko ari ugushakira igisubizo aho kitari.
Byatangajwe n’umuvugizi w’u Rwanda, Yolande Makolo, yagaragaje ko uburakari perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yarakariye perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa mu nama ya OIF, byatewe n’uko ibyo yifuzaga bitagezweho nyamara hari ibindi nabyo byari bikenewe.
Félix Tshisekedi Tshilombo wari wagiye mu nama y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa (OIF) yari yabereye i Paris mu Bufaransa, yanze kwitabira inama yo mu muhezo yari yahuje abakuru b’ibihugu bagenzi be!
Bikavugwa ko impamvu Tshisekedi atarangije gahunda zose zibyo biganiro bya OIF, ari uko yababajwe n’uko ku munsi wa mbere wayo, perezida Emmanuel Macron atigeze avuga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, by’umwihariko ngo yamagane u Rwanda arushinja kuba nyiribayazana w’ibibazo kuri Congo.
Ibi byemejwe na minisitiri ushinzwe ubufatanye mpuzamahanga n’ibikorwa bya OIF muri RDC, Bestine Kazadi, mu kiganiro yagiranye na TV5 Monde, yasobanuye ko impamvu Tshisekedi yanze kwitabira iyi nama ari uko yababajwe n’uko Macron atamaganye u Rwanda ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Yagize ati: “Ni ukuri ko RDC yababajwe cyane n’uko perezida Macron ubwo yatangizaga inama muri Villers-Cotterets. Kubera ko yarondoye urutonde rw’ibihugu bya La Francophonie byagizweho ingaruka n’amakimbirane, ntiyavuga ku mutekano muke uri muri RDC, nyamara ari igihugu cyingenzi cyane.”
Rero, mu butumwa bw’umuvugizi w’u Rwanda, Yolande Makolo busubiza minisitiri Kazadi, yagaragaje ko uyu muyobozi wo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo yakabaye ababazwa no kuba igihugu cyabo cyarananiwe gukemura ikibazo cy’umutekano muke, n’ubufasha giha imitwe irimo FDLR bubangamira ubusugire n’ubwigenge bw’ibihugu bihana imbibi.
Yagize ati: “Akababaro kagaragajwe na minisitiri w’umunyekongo kagiye mu mwanya utari wo. Kuba RDC yarananiwe gukemura umutekano muke uri imbere y’imbibi zayo, ndetse no guha intwaro n’amafaranga imitwe y’abajenosideri irimo FDLR, ni cyo gikomeye kibangamira ubwigenge n’ubusugire bw’abaturanyi bayo.”
Perezida Emmanuel Macron ubwo yabazwaga ku kwivumbura kwa perezida Félix Tshisekedi yasubije ko nubwo yarakajwe n’uko atavuze ikibazo cy’u Burasirazuba bwa RDC mu mbwirwaruhame ye, hari n’ibindi bihugu bigize umuryango wa OIF atavuzeho birimo Laos na Birimanie.
Yagize ati: “Hari n’ibindi bibazo byinshi by’intambara nta vuzeho. Ntabwo navuze kuri Loas, sinavuze kuri Birimanie. Ntibyari bikwiye ko numvwa nabi. Ayo makimbirane nayavuzeho mu bihe byashize, mu nama zitandukanye.”
Hagati aho nubwo RDC igaragaza ko ihangayikishijwe n’umutekano muke mu Burasirazuba bw’iki gihugu, ingabo zayo zikomeje gukorana byahafi n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, zikawuha ubufasha burimo imbunda amafaranga n’imyitozo ya gisirikare.
Ibyo RDC ibikora mu gihe ikibazo cya FDLR kiri muri bimwe mu bibazo biganirwaho cyane mu gihe intumwa z’u Rwanda n’iza Repubulika ya demokarasi ya Congo ziba zahuriye i Luanda muri Angola n’ahandi.
Ndetse mu minsi ishize intumwa za RDC zari zagaragaje ko zifite ubushake bwo gusenya burundu umutwe wa FDLR, mu nama yaberaga i Luanda tariki ya 14/09/2024, zaje kwisubiraho , zanga ko haba indi nama y’inzobere mu iperereza iganirwaho birambuye uko uyu mugambi wagombaga kunozwa.
Perezida Emmanuel Macron mu nama ya OIF yagaragaje ko ashyigikiye ibiganiro by’i Luanda ko bikomeza, kugira ngo u Rwanda na Congo Kinshasa bigere ku myanzuro y’amahoro arambye.
MCN.
Uwivumburira umwijima arimbura mano
Iyo azimbura ngo ahunge igihugu