Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 25/11/23 , i Bukavu, k’umurwa mukuru w’Intara ya kivu y’Amajy’epfo, umu kandida k’umwanya w’umukuru w’igihugu DENIS MUKWEGE, yahavugiye amagambo aka kaye harimo nayo kunenga ingabo za karere k’ Afrika y’iburasirazuba (EACRF) n’ingabo z’u muryango w’Abibumbye (MONUSCO).
Denis Mukwege, yasezeranije abanyekongo i Bukavu kuzakora ibikorwa bikaze ngo mugihe yoramuka atsinze Amatora ategerejwe kuba tariki ya 20/12/2023.
Uy’u mukandida Mukwege, u kw’iyamamaza kwe kwabereye mugace kitiriwe ubwingenge ho mu Mujyi wa Bukavu. Iriya meeting ya Mukwege yabaye igihe c’isaha z’umugoroba aho yitabiriwe n’Abantu benshi bari bakubise buzuye.
Kwikubitiro mw’ijambo rye yahise anenga ingabo za Afrika y’iburasirazuba (EACRF) kandi ahamiriza abanyekongo ko ntaco ziriya Ngabo zigeze zikora
Ati: “Ku rwego mpuzamahanga, uyu munsi dufite imitwe yitwaje imbunda irenga 120 bose bari mu gihugu cyacu. Dufite n’ingabo zaje gushaka umutekano zaturutse mu Burundi, Uganda, Kenya nahandi. Twasabye SADC gutabara, maze tubabajije impamvu izabazana, basubiza ko bo batazaza kurwana. None se kuki boza ? K’u bwanjye ziriya Ngabo zose zaba iza Monusco, EAC nizo zitegerejwe za SADC bakwiye kutuvira mu gihugu tukishakira amahoro twenyinyine.”
Mukwege yakomeje ati: “Ingabo za RDC zirahagije mugihe zavuguruwe, zishobora kurushaho gusohoza inshingano zabo. Ntabwo dushaka ingabo z’imiryango Mpuzamahanga, ahubwo turashaka ingabo zizi icyo gukora. Hakenewe ingabo zifitiye igihugu cyacu u rukundo. Ingabo za EAC ntakintu nakimwe bakoze.”
Denis Mukwege yavuzeko iwe azavugurura igisirikare acyiye munzira zi 3:
Gushira imbaraga mu butasi bwigisirikare ,
Guha agacyiro igi polisi cy’igihugu,
kwigisha igisirikare kuba maso mu kurinda ubusugire bw’igihugu.
Mugusoza Denis Mukwege yibukije urubyiruko ndetse naba maman uruhare rwabo mumpinduka nziza z’igihugu.
Bruce Bahanda.