K’umunsi wanyuma wo kw’iyamamaza kwa kandida nimero 20, Félix Tshisekedi, ucyuye igihe ku butegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ubwo yi yamamaza kuri uyu wa Mbere, tariki ya 18/12/2023, y’ibasiriye perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.
Umuhango wo kwiyamamaza bwa nyuma kwa Félix Tshisekedi, bya bereye i Sainte Thérèse, iherereye mu Mujyi wa Kinshasa.
Amakuru yizewe avugako abantu bari bakubise buzuye kuri kiriya kibuga, maze Tshisekedi nawe asezeranya abanyekongo bidasubirwaho ko agiye guhangana n’u Rwanda.
Mw’ijambo rye yagize ati: “Paul Kagame w’u Rwanda, ashobora gukina n’abandi ariko y’irinde gukina na Félix Tshisekedi.”
Yakomeje avuga ati: “Niteguye gushira mu bikorwa itegeko rya 86 mu itegeko nshinga rya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, rivuga kurinda ubusugire bw’Igihugu. Niba M23 n’abafasha ba bo bibeshe bakarasa isasu rimwe i Goma cangwa hafi na Goma nzahita ntera u Rwanda.”
Kandinda Félix Tshisekedi, yongeye kandi gusezeranya abanyekongo ko mugihe bamutoye azagarura agaciro k’igihugu cya RDC abikesheje Ingabo za FARDC.
Perezida Félix Tshisekedi, aho yagiye yiyamaza hose yagiye asaba abanyekongo kuzamuha Manda ya Kabiri ngo mugihe bongeye kumutora azakora ibintu bidasanzwe muri RDC.
Bruce Bahanda.