
Umuvugizi w’u Rwanda, Yolande Makolo, yatangaje ko ingabo zabo ziryamiye amajanja kumipaka ibahuza n’a RDC.
Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 15/07/2023, saa 6:20pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Leta ya Kigali, yatangaje ko Ingabo zabo RDF bakiri ku mipaka ibahuza na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rwo gukumira ko hari icyaturuka hakurya kigahungabanya umutekano w’igihugu cabo.
Ibi n’ibyatangajwe n’Umuvugizi w’iki gihugu c’u Rwanda,, Yolande Makolo, ubwo yari mu kiganiro aheruka kugirana na Radiyo yitwa Channel Africa yo muri Afrika y’Epfo.
U Rwanda rumaze umwaka urenga rurebana ay’ingwe na Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubera amakimbirane impande zombi zifitanye.
Ubutegetsi bwa Kinshasa bumaze igihe bushinja leta ya Kigali kuyihungabanyiriza umutekano biciye mu mutwe wa M23. Kigali nayo igashinja Kinshasa gukorana n’imitwe yitwaje imbunda itandukanye by’umwihariko uwa FDLR, mu rwego rwo kuruhungabanyiriza umutekano.
Guverinoma y’u Rwanda biciye muri Yolande Makolo ivuga ko mu rwego rwo kuburizamo umugambi wa Leta ya Congo, yohereje ku bwinshi Ingabo z’u Rwanda ku mipaka ihuza ibihugu byombi kugira ngo habe kwirinda ko hari icyaturuka kubutaka bw’aCongo Kinshasa kigahungabanya umutekano w’igihugu cabo.
Yagize ati: “Ikiduhangayikishije nk’u Rwanda, nibiri i Goma. Goma iri mu ntambwe zibiri uvuye mu mujyi wa Rubavu uherereye mu burengerazuba bw’u Rwanda. Dufite impungenge z’umutekano wacu, nawe urabyumva imitwe 250 itemewe n’amategeko, imwe muri yo yahawe intwaro kugira ngo ifashe Ingabo za Congo FARDC.”
“Imitwe iduhangayikishije by’umwihariko irimo umwe uduteye impungenge kurusha indi w’aba Genosideri b’Abanyarwanda uzwi nka FDLR. Aba bafashwa na RDC, umaze imyaka irenga 30 uri kubutaka bw’aCongo Kinshasa, ibisobanura ko duhanze amaso umupaka wacu. Twawoherejeho Ingabo ku bwinshi kugira ngo hatabaho kwambuka imipaka kandi u Rwanda ntiruzemera ko hari ikintu cyambuka umupaka. Twiteguye gukora icyashoboka cyose kugira ngo abaturage bacu batekane.”
Makolo yatangaje ko u Rwanda rutishimiye kuba rutabanye neza na RDC, bijyanye no kuba rwifuza kuba rwagafatanyije n’abaturanyi barwo mu kugera ku iterambere rirambye.
Wow! Thank you! I constantly wanted to write on my blog something like that. Can I implement a part of your post to my blog?