
Kuruyu wagatanu tariki 12.05.2023, President w’Uburusiya, Vladmir Putin na mugenzi we wo muri Afrika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, bemezanije amazezerano yogukomezanya umubano hagati y’ibihugu byombi muburyo ubwaribwo bwose.
Ibi bije mu gihe leta Zunze Ubumwe Z’America, z’ishinja leta ya Afrika y’Epfo, gutera inkunga ingabo z’u Burusiya muntambara ya Ukraine.
Ari i Pretoria ku wa kane, Ambasaderi Brigety yavuze ko Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, zihangayikishijwe n’ibyo leta ya Afrika y’Epfo ivuga yuko nta ruhande igihugu cyabo kibogamiyeho, kuntambara ya Ukraine.
Yanavuze Kandi ubwato butwara imizigo bwambukiye ku cyambu cya Simon’s Town, ubu bwato bwari ubwagisirikare kirwanira mu mazi cy’Afrika y’Epfo, hagati y’itariki ya 6 n’iya 8 , ukwezi kwa 12, mumwaka wa 2022.
Amerika igahamya ko ubwo bwato bwari butwaye imbunda namasasu ubwo bwajaga mu Burusiya.
Bikavugwa ko ubwo bwato, bwitwa Lady R, b icyo gihe ndetse bituma abanyapolitiki bamwe bo muri Afrika y’Epfo babyibazaho.
Ambasaderi Brigety yakomeje avuga ati: “Guha intwaro Abarusiya birakaze cyane, kandi ntidufata ko iki kibazo cyapfa gukemuka”.
Nyuma y’ibi birego, leta y’Afrika y’Epfo yatangaje ko yashizeho akanama kigenga ko gukora iperereza kayobowe n’umucamanza uri mu kiruhuko cy’izabukuru, nkuko byavuzwe n’umuvugizi w’ibiro bya President CYIRIL RAMAPHOSA.
Amerika imaze igihe inenga Afrika y’Epfo ku kuba ikomeje kugirana umubano mwiza n’Uburusiya.
Amerika ivuga ko izamagana “igihugu icyo ari cyo cyose gitangiye gufasha intambara inyuranyije n’amategeko kandi y’ubugome y’Uburusiya muri Ukraine”, ariko ntiyavuze niba hari ingaruka zizabaho kuri Afrika y’Epfo ibiyivugwaho nibigaragara ko ari ukuri.
Amerika yanavuze ko ihangayikishijwe no kuba Afrika y’Epfo yaritabiriye imyitozo ya gisirikare hamwe n’Uburusiya n’Ubushinwa mu gihe habaga isabukuru y’umwaka umwe wari ushize Uburusiya butangiye igitero kuri Ukraine.
Iyo myitozo y’igisirikare kirwanira mu mazi yamaze iminsi 10.
Abategetsi bo muri Afrika y’Epfo bahakanye ko igihe iyo myitozo yabereye cyari kigamije ubushotoranyi kuko cyahuriranye n’isabukuru y’umwaka umwe y’icyo gitero. Bavuze ko iki gihugu gifite akamenyero ko gukorana imyitozo ya gisirikare nk’iyo n’ibindi bihugu, birimo nk’Ubufaransa n’Amerika.
Mbere, Afrika y’Epfo yarifashe mu itora ryo mu muryango w’abibumbye ONU ryo kwamagana icyo gitero. Yananze kwifatanya n’Amerika n’Uburayi mu gufatira ibihano Uburusiya.




