
Leta ya Congo Kinshasa, ikomeje kugaragaza ko itishimiye ingabo za EAC cangwa se kubinubira, nimugihe babashinja kutarasa M23.
Iyi leta y’Ikinshasa ikomeza kuvuga ko M23, itigeze yubahiriza amasezerano y’iLuanda n’a Nairobi yokurekura ibice yigaruriye mumirwano yabahuzaga ningabo za leta (FARDC).
Mugihe biteganijwe ko ingabo za EAC zigomba kuja mubice M23 iba yavuyemo , Congo Kinshasa yo siko ibibona ivuga ko bari bakwiye kwambura M23 ibice irimo kumbaraga .
Mukiganiro ca Ministre w’ubanye n’a Mahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutundula, ubwo yaganiraga n’itangaza makuru muri Kinshasa, yavuze ko Leta ye izakomeza kugenzurira hafi niba ingabo za EAC zubahiriza ibisabwa nigihugu ce.
Yagize ati: “Turi kubikurikiranira hafi kandi tubyitayeho, ikizaba cose kidakurikiza ubusugire bwuzuye bw’igihugu cacu, kidaha agaciro ubwigenge bw’igihugu cacu ntabwo tuzacemera.”
Lutundula, avuga kandi ko ibikorwa by’ingabo za EAC bigomba kugendera kumasezerano ya SOF( Status of Forces Agreement).
SOFA bivuze amasezerano y’ubufatanye bw’ingabo Igihugu kigirana nikindi cangwa kikayagirana nundi mutwe w’ingabo .