Umukuru w’igihugu c’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye giteganya gukura ingabo zacyo muri Niger mu minsi mike irimbere bugufi.
Nibyo uyu Mukuru w’igihugu Emmanuel, yatangaje kumunsi w’ejo hashize tariki 24/09/2023, nyuma y’igihe gito atangaje ko u Bufaransa budashobora kubahiriza icyifuzo cy’abasirikare ba Niger bahiritse ubutegetsi bwa Mohamed Bazoum basabye izi ngabo kuva mu gihugu cyabo.
Uyu Mukuru w’Igihugu aherutse kuvuga ko ingabo z’u Bufaransa zageze muri Niger hashingiwe ku masezerano igihugu cyabo cyagiranye n’ubutegetsi bwa Bazoum, bityo rero ko ari we ufite ububasha bwo kuzirukana mu gihe ataratangaza ko yarekuye ubutegetsi.
Gusa kuri ubu, yavuze ko ambasaderi w’u Bufaransa ariwe ubanza kugenda, ingabo zikazakurikiraho. Ati: “U Bufaransa bwafashe icyemezo cyo gucyura ambasaderi wabwo kandi mu masaha ari imbere, ambasaderi wacu n’abandi badipolomate baragaruka mu Bufaransa.”
U Bufaransa bufite ingabo 1500 muri Niger. Bufashe icyemezo cyo kuzicyura ku munsi ubutegetsi bw’inzibacyuho bw’iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afrika butangaje ko nta ndege z’iki kiyoborwa na Macron zemerewe kugera mu kirere cyabo.
By Bruce Bahanda.
Tariki 25/09/2023.