Kuri uy’u wa Mbere, tariki ya 23/01/2024, leta ya Kigali, yamaganye ibiheruka gutangazwa na perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, uheruka gutangaza ko azafasha Abanyarwanda kuvanaho ubutegetsi yise ko ari “bubi.”
Ku Cyumweru, tariki ya 21/01/2024, nyuma y’uko perezida Félix Tshisekedi, yari yarahiriye kuyobora RDC muri manda ya kabiri, y’imyaka 5, umukuru w’igihugu c’u Burundi, yagiranye ikiganiro n’urubyiruko rw’Abanyekongo, n’ikiganiro cya garutse k’u mutekano uri mu Burasirazuba bw’igihugu ca RDC agaruka na none kandi k’u butegetsi bw’u Rwanda yavuze ko bubangamiye Abanyarwanda.
Muriki kiganiro Evariste Ndayishimiye, yavuze ko hari “ubushotoranyi bw’u Rwanda,” avugako urubyiruko rwo muri RDC n’urwo mu Burundi bakwiye kwihuza bagafasha Abanyarwanda kuvanaho ubutegetsi yise ko ari bubi ko kandi bufunze Abanyarwanda.
Mu itangaza leta ya Kigali, yashize hanze kuri uyu wa Mbere, rya maganye imvugo za Evariste Ndayishimiye.
Rigira riti: “Ibyo umukuru w’igihugu c’u Burundi, ashinja u Rwanda ntashingiro na rito bifite, kandi ibyo avuga ni bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda no guteranya Abanyarwanda.”
Rikomeza rivuga riti: “Ibivugwa na perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, Biteye amakenga k’u Rwanda.”
Ikiganiro cya perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiranye n’urubyiruko rw’Abanyekongo, yanavuze ko bagomba gukomeza urugamba kugeza aho Abanyarwanda nabo batangira kurwanya leta yabo.
Yagize ati: “Ndibaza ko urubyiruko rwo mu Rwanda rudashobora gukomeza kwe mera kuba ‘imfungwa’ mu karere. Barashaka kubohoka.”
Ikiganiro cya perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, n’urubyiruko rw’Abanyekongo cyabereye muri Hotel Fleuve Congo, iherereye i Kinshasa k’umurwa mukuru w’i Gihugu ca Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Bruce Bahanda.