Leta ya Kigali yanenze amagambo ya minisitiri w’ubutabera wa RDC aheruka kuvugira i Goma.
Minisitiri w’ubutabera wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Constant Mutabamba ubwo aheruka i Goma mu Ntara ya Kivu Yaruguru , yumvikanye avuga amagambo ashotora u Rwanda, anavuga ko abakorana na M23 bazicwa.
Minisitiri ibi yabivugiye kuri gereza iherereye mu mujyi wa Goma, avuga ko abantu bose ‘boshwa na perezida Paul Kagame w’u Rwanda bazababamba.’
Yagize ati: “Igihugu cyacu ntabwo gishobora gutegekwa n’Abanyarwanda. Mu menye ko bose tuzabica na Kagame tuzamwica.”
Mutamba yanabwiye iz’imfungwa ko Congo ari ubutaka bwa ba sekuru, avuga ko mu bantu bafunzwe harimo abakekwaho ruswa n’ubugambanyi bakorera Kagame.
Muri icyo kiganiro yagiranye n’imfungwa yababwiye ko umwanzi wa mbere Congo ifite kwari Paul Kagame.
Anabahamiriza ko abo bagambanyi bazabica bose, ngo bazasubirana ibice bigenzurwa na M23 birimo Masisi, Rutshuru n’ahandi.
Mutamba kandi yumvikanye avuga ko “ashyizeho igihembo ku muntu uzafata perezida w’u Rwanda, Paul Kagame.”
Ibi byatumye umuvugizi w’u Rwanda, Yolande Makolo yamagana minisitiri w’u butabera wa RDC, amagambo ye ayita rutwitsi, ndetse ko kandi ari ubushotoranyi.
Yagize ati: “Ubushotoranyi bukabije bwa minisitiri w’ubutabera wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ari kugeza kuri gereza y’i Goma . Ni iki twageza mu banyabyaha, imfungwa zivangavanzemo FDLR, Wazalendo, Abacanshuro, n’ingabo za SADC zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa?”
Nyamara ku byatangajwe n’uyu muyobozi wa RDC, hari abavuga ko bigamije kwishakira igikundiro kuri perezida Félix Tshisekedi, no kubanyapolitiki bose b’iki gihugu banenga u Rwanda, ariko kandi ibyo yatangaje bishobora no kwica byinshi ku biganiro by’i Luanda bisanzwe bihuza Kigali na Kinshasa, ku byo gushakira u Burasirazuba bw’iki gihugu amahoro n’umutekano.