Yanditswe na : Bruce Bahanda, kw’itariki 27.05.2023, saa 5:25 pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), yashinje ingabo za M23 kuba zisatira nokongera ingabo zabo mubice birihafi na Goma bagamije gutera umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyaruguru, Goma.
Iki gihugu kandi cya RDC cyashinje leta ya Kigali gushigikira umutwe w’inyeshamba wa M23, ikirego kivuga ko Kigali igize igihe yaragihakanye.
Aya magambo yavuzwe mu nama idasanzwe yahuje Abaminisitiri ba RDC , bikaba byatangajwe numuvugizi wa leta y’iki gihugu Augustin, nimugihe kandi Minisitiri w’intebe Sama Lukonde, yasuraga intara ya Kivu y’Amajyaruguru uruzinduko rwe rwatangiye kuruyu wa kane(4).
Iyi leta ya Kinshasa ikaba yongeye kuvuga ko umutekano w’umujyi wa Goma ukomeje kuba mubi, mu gihe bashinja ingabo za Kigali gukomeza gufasha inyeshyamba za M23. Ibyo Kigali ikomeza gutera utwatsi.
Hagati aho, Minisitiri w’intebe Lukonde aracyakomeje uruzinduko rwe nimugihe yakomereje mu turere twa Ituri no mu majyaruguru ya Kivu, kugira ngo asuzume uko umutekano wifashe kuruyu wagatanu yagiranye inama n’abayobozi bashinzwe umutekano muribyo bice.
Uyu munsi ku wa gatandatu, Lukonde yasuye Kalehe mu majy’Epfo ya Kivu, aho abantu barenga 500 bahasize ubuzima abandi barenga ibihumbi bitanu bahunga ingo zabo nyuma y’umwuzure watewe n’imvura nyinshi.
Igihugu c’u Bushinwa, camaze gutanga inkunga ingana n’a Millioni imwe (1), yamafaranga ya madolari yogufasha abagize izongaruka zimyizure yimvura mubice biherereye muri Teritware ya Kalehe.