Leta ya Kinshasa yakojejwe isoni kubera Charles Onana.
Leta ya perezida Félix Tshisekedi yakojejwe isoni nyuma y’aho bimenyekanye ko yemereye umwanditsi w’Umufaransa ukomoka muri Cameroun, Charles Onana, amafaranga ubwo yaburanaga mu rukiko rw’i Paris mu Bufaransa aho yashinjwaga icyaha cyo gupfobya genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umwaka ushize ahagana mu mpera zawo, ni bwo urubanza rwa Onana rwabaye, rukaba rwari rushingiye ku kirego cyatanzwe n’imiryango y’Abanyarwanda irimo CPCR uharanira kugeza mu butabera abakoze ibyaha bya genocide, Survie na Ibuka France.
Iyi miryango y’Abanyarwanda ikorera mu Bufaransa yagaragarije urukiko ibimenyetso byinshi byerekana uko mu gitabo “Rwanda, La vérite sur l’operation Turquoise,” umwanditsi Onana yasohoye tariki ya 30/10/20219, harimo guhakana genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Ahagana tariki ya 09/11/2024, urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwahamije Onana iki cyaha, rumutegeka kwishyura amande y’Amayero 740. Hamwe na Damien Serieyz wakosoye iki gitabo, bategetswe gutanga indishyi y’Amayero ibihumbi 11.
Muri urwo rubanza bivugwa ko rwarimo abashyigikiye Onana, biganjemo Abanye-kongo baba mu Bufaransa ndetse n’Abanyarwanda bazwiho kuba bahakana genocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Leta ya perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo yagaragaje ko iri gukurikiranira hafi urwo rubanza, kandi ko ishyigikiye uyu mwanditsi.
Perezida w’ikigo kitari icya Leta gishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’amafaranga ya Congo (Odep), Florimond Muteba, tariki ya 20/01/2025 yahishuye ko ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi bwari bwarijeje kwishyurira Onana abanyamategeko bamwunganira, gusa ngo ntibwasohoje Isezerano.
Uyu Muteba yagize ati: “Birihutirwa ko Leta ya Kinshasa yubahiriza Isezerano, ikishyura abanyamategeko bunganiye Charles Onana mu rubanza rwe.”
Gusa umunyamategeko w’Umunyekongo witwa Me Thomas Gamakolo, mbere y’uko urubanza rwa Onana ruba, yari yatangaje ko nta munye-kongo ukwiye kwivanga mu rubanza rwa Onana ngo kuko ntaho ruhuriye n’ibibazo byabo.
Ubwo yavuganaga n’itangaza makuru yagize ati: “Ntabwo twavuga ibyaha byakorewe mu gihugu cyacu ngo dushyigikire umuntu uhakana ibyaha byakozwe n’abandi! Ni ngombwa kuvuga ko urubanza rwa Onana rutareba RDC.”
Yanavuze kandi ko Onana ubwo yandikaga kiriya gitabo, yarazi neza ko icyaha cyo guhakana no gupfobya genocide gikurikiranwa n’ubutabera bwo mu Bufaransa, hisunzwe amategeko mpuzamahanga, ariko ko yabirenzeho, bityo ko akwiye kwirengera ingaruka zabyo.