
Leta ya Président Félix Antoine Tshisekedi yarakajwe n’amagambo Président Kagame yavugiye i Cotonou muri Bénin.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 17.04.2023, saa 8 :20 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News dukesha Radio Okapi, navuga ko umuvugizi wa Leta ya Kinshasa, bwana Patrick Muyaya, yagaragaje ko yarakajwe n’amagambo Président Paul Kagame yavugiye mu ruzinduko yagiriye i Cotonou homuri Bénin.
Ubwo Umukuru w’igihugu c’Urwanda bwana Président Paul Kagame, yakoraga i kiganiro n’abanyamakuru i Cotonou mumurwa mukuru w’igihugu ca Bénin, yari kumwe nanone kandi namugenzi we Patrice Talon uyobora Bénin, Kagame yabajijwe ku mutwe witwaje intwaro wa M23, asobanura ko ukomoka ku mateka y’ubukoloni, yatumye Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bamburwa uburenganzira bwabo muri Congo Kinshasa.
Président Kagame yagize ati: “Ikibazo cya Congo, icy’akarere ndetse n’icy’u Rwanda si M23. M23 ni umusaruro w’ibindi bibazo byinshi bitakemuwe mu binyacumi by’imyaka. Niba mwibuka ikibazo cya M23, yabayeho yewe na mbere y’uko Tshisekedi aba Perezida. Ni ikibazo gifitanye isano n’icyo mu 2012. Uku ni ukuri kw’amateka. Ibyo bibazo ni bikuru cyane kundusha, ni bikuru cyane kurusha Tshisekedi, yewe n’abari bahari icyo gihe ntibakiriho.”
Ibi nibyo umuvugizi wa Leta ya Kinshasa bwana Muyaya yabwiye abamwunvaga ko ibyo ari ubushotoranyi bushya, yongeraho ko Paul Kagame w’Igihugu c’Urwanda yaremye imitwe yitwaje intwaro irimo M23. Ati: “Kagame yarenze amateka, amagambo yavuze ni ubushotoranyi bushya. Icyo atavuga ni uko ari we mpamvu y’umutekano muke mu burasirazuba, waremye iyimitwe RDC, CNDP, M23. Icyo tutakwibagirwa ni uko tuzarinda buri santimetero y’ubutaka bwacu.”
Igihugu c’Urwanda na Republika ya democrasi ya Congo, ntibivuga kimwe ku kuvuka kwa M23 n’abarwanyi bayo, ariko, nk’Umuryango w’Abibumbye, wo wemeza ko ari umutwe witwaje intwaro ugizwe n’Abanyekongo ariko uterwa inkunga n’amahanga. Ni ibintu bishobora kuzakomeza kugibwaho impaka kugeza igihe ikibazo kiriho kireba ibi bihugu byombi kizaba cyakemutse burundu.
Intambara iri muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo yakomeje kuzana umwuka mubi hagati y’ibihugu byibituranyi nigihugu ca Congo Kinshasa.





This is the right blog for everyone who wants to find out about this topic. You understand so much its almost hard to argue with you (not that I personally would want toÖHaHa). You certainly put a new spin on a topic thats been written about for decades. Wonderful stuff, just great!