Leta ya Kinshasa yatangaje ko iri gukubita umutwe wa M23 inagaragaza uko bigenda.
Byatangajwe na minisitiri w’intebe wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Judith Suminwa aho yavuze ko ‘ingabo z’igihugu cyabo zitari gutsindwa n’umutwe witwaje imbunda wa M23 urwanira muri Kivu y’Amajyaruguru.”
Hari mu kiganiro yagiranye n’igitangaza cya TV5 Monde ubwo bari i Baku muri Azerbaijan, mu nama igira iya 29 y’umuryango w’Abibumbye yiga ku ihinduka ry’ikirere, Cop29.
Umutwe wa M23 kuri ubu uragenzura ibice bitandukanye muri teritware ya Masisi, iya Rutshuru, Nyiragongo, Walikale na Lubero, birimo ko banagenzura uduce dukomeye nka Rubaya, Kanyabayonga, Nyanzale na Kalembe ndetse n’utundi.
Umunyamakuru wa Tv 5 monde yabajije Judith Suminwa ati: “Mu byumweru bishize twabonye M23 ifata ibindi bice. Mu bona byaratewe n’iki?”
Suminwa yahise aseka, amasubiza agira ati: “Genzura amakuru ufite. Bavuga ko batsinda, ariko hari n’ubwo batsindwa. Ndavuga uwo mutwe wa M23.”
Yavuze ko muri iyi ntambara imaze imyaka itatu havugwa byinshi, avuga ko no mu byumweru bitageze kuri bibiri, abarwanyi ba M23 bavuze ko bagiye gufata umujyi wa Goma ariko kugeza ubu ntibarawufata. Ibivugwa byose siko aba ari ukuri
Gusa, iyi mirwano ikomeje kubera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu gihe ibiganiro by’i Luanda nabyo bidasiba kuba aho byanatangiye mu myaka ibiri ishize. Ahanini biba bigamije gushakira akarere amahoro n’umutekano.
Ni biganiro kandi bihuza u Rwanda na Congo Kinshasa kubera ko iki gihugu cya RDC gishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23, ariko u Rwanda rurabihakana hubwo narwo rugashinja iki gihugu kuba gifasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside mu Rwanda.
Nubwo biruko ibihugu byombi bikomeza kwemeranya gukomeza ibiganiro by’i Luanda kugira ngo bihoshye amakimbirane.
Hagati aho umutwe wa M23 niwo ugenzura ibice byinshi ahanini mu byagiye biberamo imirwano. Kandi ukomeje gusatira ugana mu bice byerekeye i Goma.
paxil or priligy 2005; Lainas et al