
Leta ya Kinshasa ngo yamaze gushiraho ingamba zifatika zo guhangana n’icyo yita ubushotoranyi bwa Leta ya Kigali, kumutekano muke uri muburasirazuba bwa Republika ya democrasi ya Congo.
Yanditswe na Bruce Bahanda, none tariki 16.04.2023, saa 11:30 AM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News, dukesha Radio Okapi, avuga ko leta ya Republika ya democrasi ya Congo ( RDC), yatangaje ko yamaze gushiraho ingamba zoguhangana nabo yise abanzi ba Congo bayirwanya bitwikiriye umutwe Winyeshamba wa M23. Izingamba bashizeho zihagarariye kukurwanya Umwanzi no kugarura umutekano n’ububasha bwa Leta byangijwe n’abanzi ku rwego rw’igihugu .
Nkuko byavuzwe bavuze ko ibi byashizwe hanze Kuruyu wa Gatanu mu Nama yahuje Abaminisitiri na Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na minisitiri w’ingabo z’igihugu(FARDC) ndetse n’abahoze mu gisirikare, ariwe bwana Jean-Pierre Bemba Gombo.
Izingamba bikemezwa ko zashizweho umukono nabo bireba bose bari muri leta ya Président Félix Antoine Tshisekedi.
Ikindi nuko Minisitiri w’intebe wungirije akaba na Minisitiri w’ingabo ariwe J.Pierre Bemba, yanagejeje ku Nama uko umutekano w’igihugu wifashe muri rusange. Inama y’ab’Aminisitiri yamenyeshejwe amakuru yose ateye impungenge ku mutekano, cyane cyane mu ntara za Ituri, Kwilu, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Dore ibintu Minisitiri W’ingabo, bwana J.Pierre Bemba yerekanye:
- Imbaraga zo guhagarika ibikorwa byiyongera by’ibyigomeke bya Mobondo mu gace ka Bagata, Intara ya Kwilu no mu nkengero za Kinshasa.
- Gukomeza gusubira inyuma kwa M23 n’ibikorwa byo kwangiza bikorwa nabo nubwo hakomeje koherezwa ingabo za EACRF.
- Guhiga imitwe yitera bwoba ADF nabandi nka Codeco.
- Ibikorwa bikomeje mu rwego rwo guhangana n’ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro yitwa CODECO n’indi irimu turere twa Irumu, Mambasa na Djugu.
Muri ubwo buryo kandi, Kinshasa yerekanye ko muri iki cyumweru imitekerereze y’abaturage yibanze cyane cyane ku ruzinduko rwa Président w’u Busuwisi i Kinshasa, rwibanze gusa ku bibazo by’ubutabazi mu burasirazuba bw’igihugu n’uruzinduko rwa Président wa Repubulika ya democrasi ya Congo bwana Félix Tshisekedi, i Luanda muri Angola, mu rwego rwo gukurikirana Amasezerano ya Luanda, ku bijyanye no kuba hari igice cy’ubutaka bw’igihugu kigenzurwa na M23 ngo ishyigikiwe n’ingabo z’u Rwanda.
Muburasirazuba Bwa Republika ya democrasi ya Congo, hakomeje kuzamo agatotsi nyumayuko Président Félix Antoine Tshisekedi, yongeye gutangaza ko leta ye itazigera ikorana ibiganiro numutwe Winyeshamba wa M23.
Nyuma yaha imirwano yahise yubura hagati ya M23 nihuriro ryabagize abasirikare ba leta ya Kinshasa, mubice bimwe nabimwe biherereye muri Teritware ya Masisi ndetse na Rutsuru.




