
Republika iharanira Democrasi ya Congo Kinshasa, yatangaje ko izakira neza kandi ko yishimiye kuza kwa Président w’Ubufaransa Emmanuel Macron mugihugu cabo.
Macron akaba yaramaze gutangira uruzinduko rwe muri Afurika yo hagati ejo hashize kumuns’umwe wukwezi kwa gatatu uyumwaka 2023 yakiriwe muri Gabon, uyumunsi arakomeza muri Angola, ndetse azagera no muri Congo Brazzaville, Macron avuga ko yizeraneza ko azarangiza uruzinduko rwe i Kinshasa kuwagatanu kuminsi itatu zukwezi kwagatatu.
Ku munsi w’ejo, bamwe muba Congomani bivovoteye kuri ambasade y’Ubufaransa i Kinshasa basankaho batishimiye uru ruzinduko rwa Macron w’Ubufransa mugihugu ca Republika iharanira democrasi ya Congo i Kinshasa.
Umuvugizi wa leta ya Kinshasa, Patrick Muyaya, yatangaje ko abaturage ba Congo bifuza kumvikana ku kibazo cy’umutekano ukomeje kuba mubi muburasirazuba bw’iki gihugu (Eastern Drc), agaragaza ko bifuza kubimenya ntarujijo rubirimo.
Ahandi bagaragaje ko batishimiye uru ruzinduko rwa Macron w’Ubufransa mugihugu ca Congo Kinshasa, ni mugace ka Majengo na Mutingo ho muri Goma muntara ya Kivu yamajyaruguru.
Aha bigagambije ahagana mumasaa yumugoroba wajoro, mukwigaragambya bavuga ko badashaka Macron w’Ubufransa mugihugu cabo invugo bakoresheje nkuko twabihawe kuri Minembwe Capital News, bavuga ko “Macron arikimwe na Kagame na M23 ati ndetse bose n’ingabo za EAC bose nibamwe.”
Nimugihe kandi leta ya Félix Antoine Tshisekedi, ikomeje kwamagana Republika y’Urwanda aho bayishinja gufasha M23, ibyo President w’Urwanda Paul Kagame, yakomeje guhakana ndetse na batari Abanyarwanda baturiye Imisozi ya Masisi bavuga ko ntangabo z’Urwanda zifasha umutwe wa M23.
Imirwano ikaba igikomeje muri Kivu yamajyaruguru hagati ya M23, n’Ingabo za Republika iharanira democrasi ya Congo (Fardc), aho byemezwa ko Fardc ikomeje gufatanya ningabo za Bacancuro babazungu bavuye muri Buligariya na Romania ndetse no mub’Urusiya. Fardc kandi ishinjwa gukorana byahafi numutwe w’itera bwoba wa FDLR ndetse na Maimai Nyatura.