
Leta Ya Kinshasa, yikanze ingabo z’u Rwanda(RDF), zinjira kubutaka bw’ikigihugu cyabo muntara ya Kivu yamajyaruguru.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 01.05.2023. Saa 12:55 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nkuko byavuzwe, nabashinzwe umutekano w’Igihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo, bikanze banahamya ko ingabo z’a RDF, zabinjiranye mugihugu cyabo, nkuko babivugaga bavuze ko ari muri Teritware ya Rutshuru.
Ayamakuru akaba yaratanzwe ninzego zishinzwe ubutasi muriki gihugu ANR, bwambere ayamakuru akaba yaratanzwe na Minisitiri wingabo muri leta ya Kinshasa, bwana J. Pierre Bemba Gombo, aho yabivuze bwambere akaba ari munama igira iya 96 yahuzaga Aba Minisitiri ba Congo Kinshasa, tariki 28.04.2023.
Muriyo nama J. Pierre Bemba Gombo, yagize ati: “Ibicye biri muri Teritware ya Rutshuru, biragenzurwa ningabo za M23, Chanzu, Runyoni na Bigega, imbaraga nshya ziturutse mu Rwanda zamaze kuhagera.”
Ubutasi bwa Republika ya Democrasi ya Congo (ANR), busa nubutandukanye cyane nubutasi bw’igihugu c’u Rwanda, ubutasi bwa Kigali buhakana ko ingabo za RDF, ko zifasha umutwe wa M23 ibi Kandi binemezwa ningabo za EAC ziri mubutumwa bwa mahoro, muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo (Eastern Ya DRC), muri Raporo buheruka gusohora ntaho bigeze bavuga ko ingabo za RDF zifasha umutwe wa M23.
Umwaka ugiye kurumana , ubutegetsi bwa Congo Kinshasa, bukomeza gushinja Kigali gutera inkunga inyeshamba zo mumutwe wa M23, ibi Kigali, yakomeje kubihakana aho nabaturage baturiye Ibicye bya Kivu yamajyaruguru bahakana ko izingabo za RDF ntaziraboneka kubutaka bwabo.




