
Ubutegetsi muri Niger bikanze igihugu cyabo cyatewe maze bahita bafunga ikirere.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 07/08/2023, saa 11:35Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Ubutegetsi bwa General Tchiani Abdourahamane, uheruka guhirika ubutegetsi muri Niger bwafunze ikirere cy’icyo gihugu nyuma yo kwikanga ko amahanga yabagabyeho intambara.
Itsinda ry’abasirikare baheruka guhirika ubutegetsi bwa perezida Bazouma Mohamed, bashize hanze itangazo kuri iki Cyumweru, rivuga ko hari ingabo z’igihugu gikomeye zateguraga kugaba ibitero kuri Niger.
Ntabwo hatangajwe icyo gihugu icyo aricyo nubwo muri Niger hasanzwe ingabo zigera ku 1500 z’u Bufaransa ndetse n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika 1100, ibyo bihugu bikaba ibya mbere byamaganye ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Perezida Mohamed Bazoum, wahiritswe tariki 26/07/2023.
Iri tangazo ry’iryo tsinda rya basirikare bahiritse ubutegetsi rije ku munsi wa nyuma bahawe ngo babe basubije ubutegetsi Bazoum, aho umuryango w’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afrika (CEDEAO) watangaje ko nibidakorwa ushobora kwitabaza ingufu za gisirikare.
Ntabwo uwo muryango uratangaza ikiza gukurikiraho nyuma y’uko umunsi ntarengwa wari watanze, wageze.
Umwuka ukomeje kuba mubi hagati ya Niger n’ibihugu by’amahanga by’umwihariko ibigize CEDEAO, umuryango wa Afrika yunze Ubumwe, u Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Basaba ko Perezida Bazoum asubizwa ku butegetsi, abasirikare bo bakavuga ko batabikozwa kuko yakuweho kuko yari yananiwe.
Harandi makuru avuga ko izi ngabo zahiritse ubutegetsi muri Niger kobamaze kumvikana na leta y’u Burusiya ko izabatabara mugihe ibi bihugu byoramuka bibagabye intambara.