Leta ya perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yaciwe amazi, hashimwa iya Bagaza wayoboye mbere.
Minisitiri w’i ntebe w’u Burundi, Gervais Ndirakubuca, yatangaje ko Jean-Baptiste Bagaza wabayeho perezida w’iki gihugu atari umujura nk’abategetsi(Ingoma) bariho ubu mu Burundi.
Hari mu kiganiro Ndirakubuca yagiranye n’inteko ishinga amategeko y’iki gihugu cyabo(u Burundi) tariki ya 10/04/2025, aho yakibajijwemo ibibazo byinshi harimo n’icyo yabajijwe kijanye n’imihanda ikomeje kwangirika cyane mu gihugu hose.
Mu kugisubiza, yavuze ko imihanda u Burundi bufite kuri none, hafi yayose yubatswe igihe kimwe, ngo bikaba ari yo mpamvu irimo kwangirikira rimwe.
Ashimangira kandi ko imihanda yubatswe kera kwariyo ikomeye kuruta iyubatswe vuba, anaboneraho gushimira abubatse imihanda ya kera ngo kubera ko bashobora kuba batari abajura nk’abakora amihanda y’ubu.

Ndirakubuca yagize ati: “Ndakeka ko abakoze imihanda ya kera bashobora kuba bari bataramenya ko ‘isima’ iribwa cyangwa ibindi byose biribwa!”
Imihanda minini yose igize igihugu cy’u Burundi yubatswe na perezida Bagaza. Binavugwa kandi ko iyubatswe igihe cye ninayo ikomeye gusumba iyubatswe nyuma y’aho CNDD-FDD igeze ku butegetsi, mu mwaka wa 2005, kuko niyo ifashe umwanya wa mbere mu kwangirikirika.
Umwanditsi w’Umurundi unayoboye ishirahamwe rishyinzwe gutabariza benewabo bari mu kaga, ari nawe dukesha iyi nkuru, yatangaje ko “imihanda u Burundi bufite yubatswe igihe cya perezida Peter Nkurunziza igeze habi kubera ubujura bwabaye mu kuyikora.”
Agaragaza ko ibyo Gervais Ndirakubuca yavuze bikomeye, kandi ko bigaragaza ubutegetsi buriho none, ngo burangwamo n’ubujura (ubusuma) gusa.
Ati: “Ndirakubuca yavuze ijambo rikomeye, nubwo gutahura iby’iyo mihanda n’igihe yubakiwe, ariko yagaragaje ko abayobozi bariho kuri ubu, ibyo bukora byose nibyamanyanga: Barya isima n’ibindi byose.”
Ikindi yavuze ni uko ngo Bagaza yubatse imihanda muri iki gihugu nta mabuye y’agaciro afite.
Avuga ko abayobozi bariho kuri ubu, bagaragaza ko kugira ngo babashe gusanura imihanda bibasaba kubanza kubona(gucukura) amabuye y’agaciro. Mu gihe ubwo imihanda yubakwaga bwa mbere batayacukuraga.
Bivuze ko ubutegetsi buriho muri iki gihe, bwananiwe kubungabunga ibyo bwasanzeho, bukaba buvuga ko buzarindira igihe buzabonera amabuye y’agaciro.