Ingabo za Republika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, FDLR, Wagner, Imbonerakure z’u Burundi na Wazalendo, bakutse u mutima nyuma y’uko bagabye ibitero bakoresheje indege zo m’ubwoko bwa SUKHOÏ-25 biriya bisasu byatewe bigapfubira mu kirere.
Ibi byatangiye kugaragara tariki 18/11/2023, ubwo uriya mutwe wa M23 warufite ikiganiro n’abanyamakuru n’ikiganiro cyiswe press conference, cyari cyateguriwe i Bunagana ahazwi nk’icicaro gikuru ca M23. Nk’uko byavuzwe n’uko ubuyobozi bwa M23 bategura kiriya kiganiro basezeranyije abazacyitabira bose ko bizeye u mutekano ko uhagaze neza aho banavuze ko ikirere gikingiye(protected) bivuga ko harizindi mbaraga bari bizeye.
Ahagana kuri uyu wa Mbere, tariki 20/11/2023, isaha z’igicamunsi nk’uko Ingabo zirwana k’uruhande rwa Kinshasa, zahora zitera ibisasu zikoresheje ziriya ndege z’intambara bashatse kuzikoresha barasa ibisasu bigapfubira mu kirere nk’uko iy’inkuru twayihamirijwe n’umwe mubarwanyi ba M23. Nyuma y’uko ibisasu by’indege bipfubye inshuro ninshi kumunsi umwe byavuzwe ko FARDC yahise ikuka u mutima.
Gusa y’atubwiye ko ingabo zabo zishaka kwereka leta ya Kinshasa ko batayirenze ubushobozi maze ahamya ko bategereje gukora n’ibindi bishya bizatuma Kinshasa imanika amaboko vuba bidatinze.
Bruce Bahanda.