• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Leta ya perezida Tshisekedi yitabye mu rubanza rwerekeye imfungwa 131 ziciwe muri gereza ya Makala.

minebwenews by minebwenews
September 13, 2024
in Regional Politics
0
Leta ya perezida Tshisekedi yitabye mu rubanza rwerekeye imfungwa 131 ziciwe muri gereza ya Makala.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Leta ya perezida Tshisekedi yitabye mu rubanza rwerekeye imfungwa 131 ziciwe muri gereza ya Makala.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Ni urubanza rwabaye ku wa Kane tariki ya 12/09/2024, ruhamagazwamo Leta y’iki gihugu ku kibazo kireba imfungwa 131 zahasize ubuzima izindi zigakomereka bikomeye, harimo n’izasambanyijwe ku ngufu, ubwo zageragezaga gucika gereza nkuru ya Makala, iherereye i Kinshasa ku murwa mukuru wa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Muri uru rubanza, urukiko rwa gisirikare rwatumiyemo inzego za Leta, ndetse n’abagizweho ingaruka n’ibi bikorwa, runasaba ko bavurwa byihariye n’inzobere z’ibibazo byo mu mutwe, kandi bakishyurirwa ikiguzi cy’ubuvuzi.

Iki cyemezo cyemejwe n’uru rukiko rwagisirikare, ndetse rwemeza n’ingingo 3 , izo rubona ko zagira umusaruro ku migendekere y’uru rubanza kandi rukaba mu mucyo.

Iki cyemezo cyasomwe na perezida w’uru rukiko rwa gisirikare rw’i Ngaliema i Kinshasa, Captain Guy Kwashi, yavuze ko ubushinjacyaha bugomba gukurikirana ingingo 3 , zirimo ‘kugaragaza amafaranga azishyurirwa abagizweho ingaruka n’ihohoterwa rishingiye kugitsina, kandi ko bavurirwa mu bitaro bya gisirikare bya Camp Tshatshi, gutumiza umuyobozi munzego za gisirikare ubifitiye mu nshingano muri leta ya Kinshasa.

Biteganijwe kandi ko uru rubanza ruzongera gusubukura ku wa mbere tariki ya 16/09/2024, nk’uko umucamanza yabitangaje.

Iki cyemezo cyakiriwe neza n’abanyamategeko bahagarariye uruhande rw’abagizweho ingaruka, bavuze ko bitanga icyizere ku migendekere myiza y’uru rubanza mu nyungu z’abagizweho ingaruka n’ibikorwa byabereye kuri gereza nkuru ya Makala.

Umwe muri aba banyamategeko, Maître Stanislas Mwamba yavuze ko iki cyemezo kiri mu nyungu z’imfungwa z’abagore basambanyirijwe.

Abandi bagarukwaho muri uru rubanza ku ruhande rwa bagizweho ingaruka n’ibyabaye, barimo abagize ibibazo bitandukanye bishinjwa Leta ya Tshisekedi.

Abanyamategeko bunganira izi mpande, barega inzego za gisirikare gukoresha imbaraga z’umurengera zatumye bamwe bahasiga ubuzima, ndetse n’uburangare bw’inzego zishinzwe umutekano kuri iki kibazo, bikwiye kubazwa Leta.

               MCN.
Tags: Gereza nkuru ya MakalaLetaUrubanza
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post

Spain's LaLiga clubs approve CVC deal after opt-out concession

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?