Leta ya RDC Yatangaje ko Igiye Gutangiza Iperereza, Mu gihe Impaka zikomeje ku Gitero cya Drone cyagabwe i Goma
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yatangaje ko yihanganishije umuryango w’Umufaransakazi wapfiriye mu gitero cya drone cyagabwe mu Mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, inemeza ko yatangiye iperereza rigamije kugaragaza ukuri ku byabaye n’ababigizemo uruhare.
Icyo gitero cyabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu, tariki ya 11/03/2026, mu gace ko mu Mujyi wa Goma kegereye aho bamwe mu bayobozi bakuru b’ihuriro rya politiki n’igisirikare rya AFC/M23 bakunze gukorera. Amakuru atandukanye agaragaza ko icyo gitero cyari kigambiriye kwibasira bamwe mu bayobozi bakuru b’iri huriro, ariko kikabahusha.
Ihuriro rya AFC/M23, rigenzura Umujyi wa Goma kuva mu ntangiriro z’umwaka ushize nyuma y’imirwano ikomeye n’ingabo za Leta, ryatangaje ko icyo gitero cyahitanye abantu batatu, barimo Karine Buisset, Umufaransakazi wakoreraga Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (UNICEF).
Nk’uko iri huriro ryabitangaje, abo bantu bishwe n’icyo gitero cy’indege zitagira abapilote (drones) cyarashwe mu gace kegeranye n’aho bamwe mu bayobozi bakuru b’iri huriro bakorera.
AFC/M23 yahise ishinja ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’imitwe iyishyigikiye kuba ari zo zagabye icyo gitero, ivuga ko cyarenze ku masezerano y’agahenge yari amaze iminsi ageragezwa hagati y’impande zihanganye. Iri huriro rivuga ko ibyo bitero bikorwa ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro isanzwe ikorana na FARDC mu burasirazuba bwa RDC.
Iri huriro ryanagaragaje ko aho igisasu cyaguye cyari hafi y’urugo rw’uwahoze ari Perezida wa RDC, Joseph Kabila, ndetse n’aho umuyobozi w’ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, akorera.
Nk’uko AFC/M23 ibivuga, ibyo byerekana ko intego nyamukuru y’icyo gitero yari ugukuraho bamwe mu bayobozi b’iri huriro ku rwego rwa politiki n’igisirikare.
Mu magambo ye, Corneille Nangaa yemeje ko icyo gitero cyari kigambiriye “gukura ku isi imitwe itekereza kandi iyobora uru rugamba,” anemeza ko na we ubwe yari mu bari bagambiriwe.
Ku ruhande rwa Leta ya RDC, ntihahise hakemangwa cyangwa ngo hemezwe ko ari yo yagabye icyo gitero. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Itangazamakuru, Guverinoma yavuze ko nayo yakiriye amakuru y’ibyabaye, harimo n’ibyangiritse byinshi byatewe n’ibyo biturika.
Iyo minisiteri yatangaje ko inzego z’umutekano n’iz’ubutabera zatangiye iperereza ryimbitse rigamije kumenya inkomoko y’icyo gitero, uko cyateguwe n’uruhare rwaba rwaragize uruhande urwo ari rwo rwose.
Itangazo rya Leta ryagize riti:
“Ni iperereza rigamije kugaragaza umucyo wuzuye ku byabaye, kumenya inkomoko y’icyo gitero n’abakigizemo uruhare.”
Nubwo Leta ya RDC yatangaje ko igiye gukora iperereza, ihuriro rya AFC/M23 rikomeje gushimangira ko ibimenyetso rishingiraho bigaragaza ko icyo gitero cyagabwe n’ingabo za FARDC zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro iyishyigikiye mu burasirazuba bwa Congo.
Iri huriro rinavuga ko atari ubwa mbere hakoreshwa drones mu kugaba ibitero muri utu duce, rivuga ko ingabo za FARDC n’abambari bazo bakomeje no kubigaba mu misozi miremire ya Minembwe no mu bice byegeranye na yo, aho bivugwa ko byibasira abaturage ndetse bikagira ingaruka zikomeye kubaturage.
Umujyi wa Goma umaze imyaka myinshi uri mu bibazo bikomeye by’umutekano muke bitewe n’intambara mu burasirazuba bwa RDC.
Imirwano hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya Congo yakajije umurego cyane kuva mu 2022, igatuma abantu ibihumbi n’ibihumbi bava mu byabo, abandi benshi bakabura ubuzima.
Nubwo mu minsi ishize hari hageragejwe gushyiraho agahenge n’ibiganiro by’amahoro bigamije kugabanya imirwano, impande zihanganye zikomeje gushinjanya kugaba ibitero mu buryo butunguranye.
Urupfu rw’umukozi wa UNICEF muri iki gitero rwongeye gukangura impungenge z’imiryango mpuzamahanga ku mutekano w’abakozi b’imiryango itanga ubufasha mu turere twibasiwe n’intambara.
Abasesenguzi bavuga ko iperereza ryatangajwe na Leta ya RDC nirikorwa mu mucyo rizaba ingenzi mu kugaragaza ukuri ku byabaye, mu gihe impande zihanganye zikomeje guhangana no gushinjanya ku gitero cya drone cyabereye mu Mujyi wa Goma ndetse n’ibindi bitero bivugwa ko bikomeje kugabwa mu bice bitandukanye byo mu burasirazuba bwa Congo, harimo n’akarere ka Minembwe.





