
Guverinoma ya Repubulika ya demukarasi ya Congo(RDC), yaburiye ingabo zibumbiye muri M23 kurekura vuba nabwangu ibice yafashe biherereye mu Ntara ya Kivu yaruguru .
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, mu kiganiro aherutse kugirana n’umunyamakuru Christian Lusakueno wa Top Congo FM i New York muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko niba M23 itarekuye ibi bice, izacanwaho umuriro waka.
Lutundula yasobanuye uburyo abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afrika y’iburasirazuba mu mwaka ushize bari barasabye imitwe irimo M23 guhagarika imirwano no kurekura ibice yafashe, itabikora hakifashishwa imbaraga z’igisirikare. Ibyo ngo ntibyubahirijwe.
Yavuze ko Leta ya RDC ubwayo ifite uburenganzira bwo kurinda ubusugire bw’igihugu n’ubutaka bwacyo, bityo ko guhera tariki 24/09/2023, izakoresha ubu buryo mu kwirukana ingabo za M23.
Ati: “Guhera tariki ya 24 z’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka, ibice byose M23 yagenzura bikwiye gusubira mu maboko ya leta. Bitabaye ibyo twebwe ubwacu tuzabyisubiza kuneza no kunabi.”
Lutundula yarahiye ko iyi nteguza yayitanze mu izina rya Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, bajyanye i New York, ati: “Perezida yarabivuze ntabwo ari ibanga. Mu minsi mike, nihatagira igikorwa, tuzakora buri kimwe. Byose mbivuze mu izina ry’Umukuru w’Igihugu.”
Impamvu Lutundula yagaragaje ko kwirukana M23 byihutirwa, ni uko ngo abaturage bahunze bagomba gusubira mu ngo zabo, bagashyirwa ku rutonde rw’amatora, na bo bakazagerwaho n’ibikorwa byo kwiyamamaza n’amatora yo mukwezi kwa 12/ 2023.
Biravugwa ko M23 iri gusubira mu bice yari yaravuyemo nka Kibumba bisa nko kwitegura urugamba rushobora kuba rwegereje. Ni mu gihe agace ka Mushaki yari yarashyikirije ingabo z’u Burundi ziri mu butumwa bwa EAC zarenze ku masezerano, zikagashyikiriza iza RDC.
By Bruce Bahanda.
Tariki 24/09/2023.