Ubutegetsi bwa Repubilika ya demokarasi ya Congo bwasabwe gushira igihugu ku murongo no kurinda abaturage.
Ni ubutumwa bwatanzwe kuri uyu wa Gatanu, tariki 19/04/2024 butanzwe na Ambasaderi w’u Bubiligi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Roxane De Bilderling.
Yihanangirije guverinoma ya Kinshasa gukora ibishoboka byose ikarinda igihugu no kugarura amahoro mu baturage.
Yagize ati: “Igihugu kigomba kugira imiyoborere myiza, bayobozi ba leta. Ni ngombwa ko igihugu kigira umurongo mwiza kandi abaturage b’abasivile bakarindwa no kubaho batekanye.”
Ambasaderi yanavuze ko hagomba gushakwa igisubizo cya politiki, bityo ahita avuga ko u Rwanda na Congo Kinshasa bigomba kwicara kumeza imwe kugira ngo barebere hamwe icyazana amahoro.
Ati: “Iyi niyo mpamvu Congo n’u Rwanda bikwiye kwicarana ku meza imwe, ariko tuzi ko hari inzira za karere zirimo gukorwa kandi n’Imiryango mpuzamahanga umusanzu wacu ugomba kubaho.”
Ibihugu by’amahanga byagiye bisaba kenshi leta ya Kinshasa gushaka igisubizo binyuze mu nzira ya politiki nubwo iyi leta ikomeje kuvunira ibiti mu matwi.
Leta ya Kinshasa yagiye igaragaza kenshi gushaka gukoresha imbaraga za gisirikare mu gukemura amakimbirane ari mu Burasirazuba bwa RDC aho yagiye yiyambaza ibisirikare by’ibihugu bya mahanga ndetse n’imitwe yitwaje intwaro. Gusa ibi byose bigenda biyipfana ndetse umutwe wa M23 uhanganye na Kinshasa ugenda urushaho kunesha iyi leta ya Kinshasa.
MCN.