Ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi Tshilombo, bwi basiriye Karidinali Frodolin Ambongo, watangaje ko leta ya Kinshasa itagira igisirikare.
Ni leta ya Kinshasa yi basiriye Karidinali Frodolin Ambongo, binyuze kuri minisitiri w’i tangaza makuru akaba n’umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya watangaje ko Karidinali Ambongo akwiye kongera gu sobanura ibyo aheruka gutangaza ku munsi wa Pasika.
Ahagana ku itariki ya 31/03/2024, ubwo wari umunsi wa Pasika, umukuru w’idini katolika muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, Frodolin Ambongo, yavuze ko igihugu cya RDC ki tagira ingabo zirengera abenegihugu ariko ko umunsi umwe Imana izabaha umuntu uzakiza igihugu.
Yagize ati: “Igihugu cyacu nta ngabo gifite, tumeze nk’inzovu ifite ibirenge by’ibumba. Igihugu cya ratereranywe nti gishobora kugira inzozi usibye icyo gikeneye ako kanya. Ariko igihe kizaza hazaboneka umuntu uzakura RDC mu kaga igizemo igihe kirekire.”
Ku bwa Patrick Muyaya yavuze ko leta idashobora gushigikira ibyo Karidinali Frodolin Ambongo avuga, ngo k’uko bisa nko gutera inkunga abafata intwaro bakica abenegihugu.
Ati: “Ibyavuzwe n’umukuru w’idini katolika ku munsi wa Pasika birakomeye cyane kubera ko ari umukuru w’idini. Ariko impamvu uko zaba ziri kose nti dushobora gushigikira abantu bafata intwaro zo kwica barumana babo, bashiki bacu, ba se, ba nyina ndetse n’abana bacu, ngo bakunde nabo bagere ku butegetsi.”
Yakomeje agira ati: “Turahamagarira Karidinali Frodolin Ambongo gusobanura ibyo aheruka gutangaza. Abafata intwaro bakica Abanyekongo mu rwego rwo guharanira gufata ubutegetsi, ntabwo tuzabaha umwanya. Turi munzira ya demokarasi.”
MCN.