Leta ya Venezuela Yagize Icyo Itangaza ku Iburirwa Irengero rya Perezida Wayo, Ihakana Ibyatangajwe na Amerika
Mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko Amerika yafashe Perezida wa Venezuela, Nicolas Maduro, hamwe n’umugore we Cilia Flores, Guverinoma ya Venezuela yanyomoje ayo makuru, ivuga ko nta bimenyetso biyashyigikira.
Minisitiri w’Intebe wungirije wa Venezuela, Delcy Rodríguez, yatangaje ko Guverinoma itazi aho Perezida Nicolas Maduro n’umugore we baherereye, anashimangira ko ibyatangajwe na Perezida Trump ari ibihuha bidafite ishingiro. Rodríguez yavuze ko nta makuru yizewe Leta ya Venezuela ifite yemeza ko abo bayobozi baba bafashwe cyangwa bafungiwe muri Amerika.
Aya makuru yakomeje gukurura impaka n’impungenge ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane mu gihe umubano hagati ya Venezuela na Leta Zunze Ubumwe za Amerika umaze igihe urimo umwuka mubi. Iby’iri burirwa irengero rya Perezida Maduro n’umugore we byaje bikurikira ibyemezo bikomeye byafashwe n’amahanga, bigamije gukumira no gushyira igitutu ku buyobozi bwa Venezuela.







